CAS ikuyeho ibihano byari byafatiwe Manchester City byo kudakina Champions League.

0
96
MANCHESTER, ENGLAND - NOVEMBER 26: The players of Manchester City line up prior to the UEFA Champions League group C match between Manchester City and Shakhtar Donetsk at Etihad Stadium on November 26, 2019 in Manchester, United Kingdom. (Photo by Alex Livesey - Danehouse/Getty Images)
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urukiko rushinzwe gukemura impaka za Siporo CAS/TAS, rwarangije gufata umwanzuro ko ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza izakina Champions League mu myaka ibiri iri imbere nyuma yo gusanga ibyo UEFA yari yayishinjije bidahagije ngo ikurwe muri iri rushanwa.

Mu mwaka ushize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi UEFA ryari ryafashe umwanzuro wo guhagarika ikipe ya Manchester City imyaka ibiri idakina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi(UEFA Champions League) mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yo kuyihamya icyaha cyo gukoresha umutungo nabi(Financial Fair Play).

UEFA yavugaga ko Manchester City yakoze amanyanga ikajya ikoresha amafaranga avuye mu buyobozi bwayo ikabeshya ko yatanzwe n’abaterankunga kandi amategeko ya “Financiar Fair Play” abuza abayobozi b’amakipe gushyira amafaranga menshi mu ikipe aruta ayo babona mu nyungu.

Nyuma yo kujuririra iki cyemezo mu rukiko rushinzwe gukemura impaka za siporo, kuri uyu wa mbere ni bwo byaje kurangira hafashwe umwanzuro ko ibi bihano bikuweho kubera ko habuze ibimenyetso bifatika bibishimangira bivuze ko iyi kipe y’abanyamujyi izakomeza gukina mu mikino yo ku mugabane w’Uburayi.

Kudakina Champions League byari bugire ingaruka kuri Manchester City dore ko abakinnyi barimo Kevin de Bryune na Raheem Sterling bari batangaje ko bashobora guhita bigendera, mu gihe umutoza Pep Guardiola na we yashoboraga kudaguma muri iyi yari agifitiye amasezerano kugeza umwaka utaha.

Manchester City muri Champions League y’uyu mwaka itegereje guhura na Real Madrid mu mukino wo kwishyura, dore ko umukino ubanza yari yatsindiye muri Espagne iyi kipe irusha izindi ibikombe by’iri rushanwa ibitego 2-1.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here