Cassa Mbungo ntiyanejejwe nokuva muri Rayon sports akerekeza muri Gasogi United

0
132
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uwari umutoza wa Rayon Sports,Cassa Mbungo Andre yatangaje ko yababajwe no kuva muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda atayimazemo igihe ngo ayisigire urwibutso gusa ashimangira ko hari ibyo igomba kumwishyura ndetse yizeye ko azabihabwa.

Mu kiganiro umutoza Cassa Mbungo uherutse kwerekeza muri Gasogi United yahaye Radio B&B FM-UMWEZI dukesha iyi nkuru ,yavuze ko ababajwe no kuba yaravuye muri Rayon Sports nta gikombe ayitwayemo gusa yemeza ko yiteguye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwayo kugira ngo bamuhe ibyo bamugomba.

Ati “ Byarambabaje kuva muri Rayon Sports mu gihe gito nk’iki, kuko nifuzaga kuzava muri iyi kipe hari icyo nyisigiye ku buryo abafana bazanyibuka njye na mugenzi wanjye Alain. Gusa siko byagenze bahisemo kuzana umutoza mushya, ndabifuriza amahirwe masa.”

“ Ibijyanye nibyo bangomba ubwo Tuzicara n’ubuyobozi tubirebeho, sinziko bizaba ngombwa ko bijya mu nkiko kuko Rayon Sports ifite abayobozi beza.”

Kuwa 26 Gashyantare 2020,nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Casa Mbungo André ari we mutoza mushya wayo.

Ibi byabaye nyuma y’igihe iyi kipe yari imaze idafite umutoza, dore ko yari iherutse gutandukana na Javier Martinez Espinoza wo muri Mexique wagiye mu Ukuboza umwaka ushize yirukanywe.

Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 02 Nyakanga 2020, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yaraye isinyishije umutoza Guy Bukasa watozaga Gasogi United mu gihe cy’umwaka umwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here