China:Leta yamaganiye kure ibivugwa kwitotezwa riri gukorerwa Abanyafurika muri iki gihugu.

0
421
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru byinshi byakoze inkuru ivuga ku kaga Abanyafurika bari guhura nako mu Bushinwa. Ubwo hari hamaze kugaragara abantu babiri baturuka muri Nigeria banduye Coronavirus.

Mu magambo dukesha ikinyamakuru CNN cyanditse ko ngo Bimwe mu birego bishinjwa igihugu cy’Ubushinwa ari ukwirukana Abanyafurika mu macumbi yabo ndetse n’abari mu mahoteri nyuma yo kugaragara abo bantu babiri bo muri Nigeria.

Wang Yi Minisitiri W’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa yamaganiye kure ibyo birego avuga ko ari ibinyoma.

Bwana Wang avuga ko ntakwirukanwa kw’Abanyafurika kwabaye mu gace ka Guangzhou, Dore ko abenshi ngo ariho bavugaga ndetse atangaza ko icyo kinyoma cyazanywe na Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) kugira ngo ibibe urwango hagati y’Ubushinwa n’Afurika.

Rwandan News iracyakomeje gucukumbura byinshi kuri iyi nkuru.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here