Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba rayon sport yahagaritswe ashinjwa gushaka kugambanira Perezida wa rayon sport

0
230
????????????????????????????????????
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nkuko ikinyamakuru umuryango dukesha iyi nkuru kibitangaza kivugako Claude Muhawenimana  yahagaritswe n’itsinda yabarizwagamo azira kwamagana Sadate.Mubusanzwe Claude muhawenima yabarizwagwa muri muri Friends Fan club ari nayo yamuhagaritse kubera ngo imyitwarire mibi no gukomeza gukora ibikorwa bihungabanya ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports.

Mu nama yabaye kuri uyu wambere hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda covid-19 igahuza Komite nyobozi ya Friends Fan club yafatiwemo imyanzuro itandukanye.Uyu ni umwe muyafatiwemo.

My butumwa bwo guhagarika Muhawenimana Claude,Friends Fan club yashyize hanze bugira buti ” Naho ku myifatire y’abanyamuryango ba Friends fan club, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye ikipe irimo gusohokamo, komite yasanze hari umunyamuryango wa Friends fan club witwa Muhawenimana Claude utaritwaye neza ndetse no muri iki gihe akaba akomeje kuvugwaho hirya no hino ibikorwa byo guhungabanya ubuyobozi bw’ikipe, ibyo bikaba bitagaragaza neza Friends fan club abarizwamo nk’uko n’abanyamuryango bayo bagenzi be bahora babyibaza ku rubuga duhuriraho, ndetse akaba yaranabajijwe impamvu y’iyo myitwarire idahitse, asabwa gusobanura niba ibyo avugwaho abona aribyo byiza ku ikioe ngo natwe abidusangize tubiganireho (constructive debate) hanyuma nibiba ngombwa ko agaragarizwa ko ibyo arimo ari ubuyobe anisubireho , yeyemeze kugendera mu murongo wa Friends fan club ari nawo w’ikipe muri rusange, ariko akanga kugira icyo avuga ndetse akabisuzugura byose, nk’uko rero Komite ya Friends Fan lub yabisabwe n’abanyamuryango benshi, hemejwe ko bwana Muhawenimana Claude ahagaritswe by’agateganyo muri Friends Fan club kugeza igihe bizashobokera ko inama rusange yayo yaterana hakigwa icyemezi cyanyuma cyafatwa kuri uwo munyamuryango.”

Kuwa 27 Gicurasi 2020,Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu,yumvikanye kuri Radio 10 avuga ko Munyakazi Sadate akwiye gushimirwa ibyiza yakoze, ubundi akegura.

Uretse Muhawenimana,ukuriye Fan Base ya Rayon Sports,Runigababisha Martin Mike nawe yemeje ko yifuza ko Munyakazi Sadate yegura ndetse ngo ari no mu bantu bari gusaba abafana kumweguza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here