Col Tom Byabagamba wari ukuriye abarindaga Perezida arashinjwa icyaha cy’ubujura

0
1126
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iki gitondo, Tom Byabagamba yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali mu modoka ya gisirikare irinzwe cyane, byari byitezwe ko atangira kuburanishwa ku byaha bishya aherutse kuregwa.

Bwa mbere, uyu mugabo wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame, yagaragaye yambaye imyambaro y’imfungwa za gisirikare mu Rwanda. Aboneka nk’ufite intege nkeya z’umubiri.

Agejejwe mu rukiko umucamanza yamubajije niba yemera “icyaha cy’ubujura ashinjwa”. 

Umucamanza ntiyasobanuye birambuye iby’iki cyaha n’uburyo yagikoze.

Koloneri Byabagamba, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yahamijwe ibyaha n’urukiko rw’ubujurire, yabwiye urukiko ko icyo cyaha atacyemera.

Mu kwezi kwa kane, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Koloneri Tom Byabagamba azongera akagezwa imbere y’inkiko aregwa ibindi byaha yakoze afunze.

Ibyo byaha igisirikare cyamureze ni; ukugerageza gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza.

Nyuma, ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwafunze abagabo batatu barimo musanzire we John Museminali, bashinjwa gushaka gutorokesha Byabagamba aho afungiye.

Umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rosemary Museminali, uyu wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ni umuvandimwe wa Mary Baine, umugore wa Tom Byabagamba.

Uyu munsi mu rukiko Koroneli Byabagamba yahise avuga ko atiteguye kuburana kuko adafite abamwunganira.

Urukiko rwavuze ko kunganirwa ari uburenganzira bwe, rutegeka ko iburanisha ritaha rizaba tariki 14/09/2020, uregwa yunganiwe.

src:BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here