Colonel Aloys Ntiwiragabo uri mu bashinze FDLR yagaragaye mu Bufaransa

0
181
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa, cyemeje ko cyabashije kugera kuri Colonel Aloys Ntiwiragabo uri mu basirikare bakuru bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba no mu batangije umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Uyu mugabo amaze igihe ashakishwa n’Inkiko Mpuzamahanga, amakuru amwe yavugaga ko yaba yihishe mu gihugu cya Afurika cyangwa se akaba yarapfuye.

Gusa byaje kumenyekana ko aba mu Bufaransa mu gace ka Orléans. Ni umugabo w’imyaka 72 umaze igihe yihishahisha mu buryo bumwe na Kabuga Felicien, wafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi, mu gace ka Asnières-sur-Seine nyuma y’imyaka 13 aba mu Bufaransa.

Gusa Aloys Ntiwiragabo ntabwo yari agiye gutabwa muri yombi, kuko ubutabera mpuzamahanga bwasaga n’ubumaze kwemera ko bwamubuze. Ikinyamakuru Mediapart kivuga ko byagifashe amezi arindwi kugira ngo kimugereho ndetse cyemeze ko ari we nta gushidikanya, kimufata amashusho yaje no kwemeza n’inzego z’iperereza ko ari we.

Src:Igihe


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here