Congo: Indege y’Abafaransa yarashweho ubwo yajyaga kureba Abafaransa batuye muri Congo

0
747
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Sosiyete itwara abantu mu ndege yitwa Air France yatangaje ko indege yayo yangijwe mu buryo bukomeye kuri iki Cyumweru ubwo yari igiye gutwara Abafaransa baba mugihugu cya Repubulika ya Congo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Air France yatangaje ko yahise isubika urwo rugendo kuri iki Cyumweru nyuma y’uko umujandarume arashe amasasu abiri akangiza kimwe mu bice by’indege.

Byabereye ku kibuga cy’indege cya Pointe Noire, umujyi wa kabiri munini muri Repubulika ya Congo ubwo indege yari ikigwa ku kibuga cy’indege.

Byatumye iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330 itabasha gutwara Abafaransa baba muri uwo mujyi mu rwego rwo kubarinda icyorezo cya COVID-19. Byabaye ngombwa ko hatumizwa indi ndege iza gusimbura iyo yangijwe.

Iyi ndege ya Airbus A330-200 ya Air France yarashwe inshuro ebyiri nyuma yo kugwa i Point-Noire muri Repubulika ya Kongo.

Iyi ndege, yakoraga urugendo rw’indege rwa AF4145 ivuye i Paris Charles De Gaulle yerekeza i Pointe-Noire, yari mu butumwa bwo gutabara abenegihugu 100 b’Abafaransa baturutse muri iki gihugu giherereye muri Afurika yo hagati.

Biravugwa ko iyi ndege noneho yari igiye gukomeza yerekeza i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique kugira ngo itware abandi bagenzi 120 b’abafaransa.

Airbus A330 yarashweho ahagana saa 20h00 ku isaha yo muri iki gihugu. Nk’uko BrazzaNews abitangaza ngo amasasu abiri niyo yarashwe kuri iyi ndege.

Amakuru akomeza avuga ko intwaro yarashe aya masasu ari imbunda yo mu bwoko bwa PMAK, isanzwe ikoreshwa n’ingabo za Kongo, abapolisi baho ndetse na Gendarmerie.

Biravugwa ko uwarashe yari umwe mu bagize gendarmerie y’ikibuga cy’indege kandi icyo gihe yari ari mu kazi, nk’uko Les Echos ibitangaza. Nta muntu wakomeretse ubwo iyi ndege yaraswagaho.

Uwarashe kuri iyi ndege yahise atabwa muri yombi. Nk’uko amakuru yaho abitangaza, uyu murashi ashobora kuba yari yasinze. Ariko, impamvu yatumye arasa kuri iyi ndege ntiramenyekana kandi turacyakurikirana iby’iyi nkuru.

i


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here