Coronavirus: Akarere ka Muhanga kafunze imiryango nyuma yo kumenyekana kw’abakozi bo mu karere banduye.

0
1590
????????????????????????????????????
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abakozi bagera kuri batatu bafite icyorezo cya Coronavirus mu biro by’akarere ka Muhanga ubu serivisi zose ziri gutangirwa mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nyuma yo gutahurwa kw’aba batatu ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko nta mpungenge zikabije z’uko aba banduje abantu benshi ngo kuko bakoreraga mu nzego zidahuriramo abantu benshi mu karere.

Aba basanzwemo ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus ngo bakoraga bataha mu mujyi wa Kigali kugeza ubu bakaba bajyanywe kwitabwaho.

Umuyobozi w’Akarere Kayitare Jacqueline avuga ko kugira ngo abo bakozi bamenyekane ko barwaye hafashwe ibipimo ku bakozi bose kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize, ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bose hamwe 155, ari bo bavuyemo batatu barwaye.

Kayitare kandi avuga ko  nta bipimo bishya biteganyijwe gukorwa kuko hari uburyo ikibazo kiri gukurikiranwa, naho abahuye n’abanduye bo bakaba bakomeza gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

Mu magambo ye aragira ati: “Nta bipimo bishya usibye ya minsi irindwi abapimwe bazongera gupimwa, ntabwo turi mu kato, abakozi b’akarere bari mu ngo zabo bazongera bapimwe”.

Umuyobozi w’akarere kandi arahumuriza abaturage ko ntagikuba cyacitse ko serivisi bahabwaga zikomeza gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ubwo abakozi bari mu rugo ariko akazi kabo gakomeza uko bisanzwe.

Arongera agatangazako bagiye mu rugo kugira ngo habanze haterwe umuti mu nzu aka karere ka Muhanga gakoreramo.

Mu gihe hagitegerejwe niba nta bandi barwaye mu bapimwe, Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko Akarere ka Muhanga kari kamaze kugaragaramo umuntu umwe gusa wanduye Coronavirus.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here