Coronavirus ni icyorezo tugomba kwiga kubana nacyo “Dr Sabin Nsanzimana”

0
112
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC Dr Sabin Nsanzimana.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda cyatangaje ko mu minsi 100 Coronavirus imaze igeze mu Rwanda bigaragaza ko abantu bazabana nacyo igihe kirekire kurenza icyatekerezwaga.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, kuva icyo gihe hamaze kuboneka 728 bayanduye mu bipimo 111 257 bimaze gufatwa, 359 barayikize mu gihe 367 bakirwaye naho babiri barimo umushoferi w’imyaka n’umupolisikazi bitabye Imana.

Amwe mu magambo Dr Sabin yatangarije RBA ubwo yatangaza ibi, yagize ati “Ishusho rero y’iminsi 100 iratwereka y’uko iki cyorezo tuzabana nacyo igihe kirenze icyo twatekerezaga ko ari kigufi, bivuga ko ingamba turi gushyira mu ngiro ndetse n’uburyo tureba imbere hazaza, ni ukwiga kubana nacyo kandi ntikitugireho ingaruka mbi ntikidutware abantu “.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari ibintu bitatu abantu basabwa gukora ari byo; gukoresha agapfukamunwa buri gihe kandi neza, guhana intera ahantu hose kandi abantu bagakaraba kenshi buri gihe.

Ati “Ibyo bitatu byagaragaye ko ibihugu byabikoze abaturage bagize ikinyabupfura, iyo myitwarire bakabikora, icyorezo dushobora kubana nacyo kitagize abantu cyangiza ndetse kikaba cyanashira”.

Ibi Dr Sabin yatangaje bisa neza n’ibyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje mu kwezi gushize ubwo OMS yavugaga ko iki cyorezo kizabana n’abantu ndetse n’ubwo urukingo rwaboneka bizasaba imbaraga nyinshi kugira ngo gihashywe.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Dr Mike Ryan, yagize ati “Iyi Virus ishobora kuba kimwe n’izindi zibana n’abantu mu muryango, iyi virus ishobora kutagenda.”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here