Coronavirus: Umugore wa padiri yitabye Imana azize coronavirus mu BURUNDI

0
219
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugore w’umupadiri mu Burundi muri paruwasi ya rumonge iherereye mu majyepfo y’uburundi yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri mu ivuriro ryigenga riri mu murwa mukuru w’ubucuruzi Bujumbura. Iyi paruwasi ikaba yatangaje ko padiri wabo yapfushije umugore

Uyu mufasha wa Padiri yinjiye mu bitaro bya Bumerec i Bujumbura mu cyumweru gishize aho yari yarimuwe nyuma yo kuvanwa mu bitaro bya Rumonge nkuko SOS media Burundi dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Amakuru aturuka mu buvuzi avuga ko yerekanaga ibimenyetso by’indwara. Ati: “Yimuriwe hamwe n’abandi barwayi babiri. Itsinda ryacu ryishinzwe kurwanya ikwirakira Covid-19 ryasabye abaforomo bose bavuganaga nabo kuguma mu rugo “.

Nk’uko umuvandimwe wa nyakwigendera abitangaza ngo uyu mugabo w’Imana yari yashyizwe mu byuma bimwongerera umwuka akimara kugera mu bitaro.

Amakuru menshi muri Rumonge yerekana ko yanduye mugihe cyo gusengera abarwayi. Bati: “Yagiye mu bitaro gusangira isengesho n’abarwayi, birashoboka cyane ko yaba yaranduriye muri iyo mirimo ye.”

U Burundi bumaze kugira abantu 104 banduye coronavirus ariko ntawe urembye urimo cyane hakaba hamaze gupfa umwe

Src: umuryango


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here