Coronavirus: WHO yasohoye amabwiriza mashya yo kwambara agapfukamunwa ku bana bato.

0
230
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS), ryashyize hanze amabwiriza avugako umwana wese guhera ku myaka 12 kuzamuka agomba kwambara agapfukamunwa nk’umuntu mukuru yaba mu gihugu ndetse no mu karere aherereyemo.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ukuriye OMS, ku wa gatanu yavuze ko yizeye ko iki cyorezo gishobora kuba cyarangiye mu myaka itageze kuri ibiri.

Ariko Sir Mark Walport wo mu kanama k’abahanga muri siyansi bagira inama leta y’Ubwongereza, yaburiye ko bishoboka ko Covid-19 itazacika burundu, ko bishobora gusaba ko abantu bazajya bakomeza guhabwa inkingo mu gihe runaka.

Amwe mu mabwiriza yatangajwe mu nama, agaragazwa ku rubuga rwa OMS agira ati.

  • Abana bafite imyaka 12 kuzamura bakwiye kwambara agapfukamunwa ahantu hamwe n’aho abakuru basabwa ku kambara, by’umwihariko igihe badashoboye gusiga intera ya metero nibura imwe hagati y’abo n’abandi, kandi aho hantu habaka hari ubwandu bwinshi.
  • Ku bana bafite hagati y’imyaka itandatu na 11, OMS ibagira inama yo kuzirikana uko ubwandu bumeze aho bari kandi niba umwana ari kugira aho ahurira n’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abageze mu zabukuru. Inama ya OMS inashimangira ko abantu bakuru bakwiye kugenzura bagafasha abana gukoresha, kwambara no gukuramo agapfukamunwa mu buryo butanga umutekano.
  • Abana bafite imyaka itanu n’abari munsi y’imyaka itanu, ubusanzwe ntabwo bwakwiye kwambara agapfukamunwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here