Coronavirus:Abarwayi 11 barasezererwa uyu munsi mu Rwanda.

2
708
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, mu kiganiro agiranye na RBA ( Rwanda Broadcasting Agency) atangaje ko abandi barwayi ba Coronavirus mu Rwanda bamaze gukira kandi basezererwa uyu munsi.

Mu Rwanda umubare w’abamze kwandura Coronavirus bose hamwe ni ijana na cumi n’umunani, mu minsi yashize barindwi muri bo bari bamaze gusezererwa uyu munsi kuwa Gatandatu abandi cumi n’umwe bamaze gukira bari busezererwe bose hamwe abamaze gukira ubu ni cumi n’umunani.

Ubu umubare w’abarwaye mu Rwanda ukaba usigaye ari Ijana nibasezerera abo bandi cumi n’umwe.

Hashize iminsi mu Rwanda bongereye imbaraga z’abapima abarwayi ba Coronavirus aho umubare munini upimwa kandi ibisubizo bikaboneka mu masaha 24, nubwo abapimwa ari benshi abagaragara mu rwanda banduye iyi ndwara baba ari bake, ibi bikaba bimaze guha ikizere ko ingamba zafashwe na Leta abaturage bari ku zumva neza.

Mu kiganiro yagiranye na RBA CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa polisi, yavuze ko gahunda igikomeje yo kuguma Mu Rugo kandi abari kurenga ku mabwiriza bagomba guhanwa.

Image

Abanyarwanda barongera kwibutswa ko bagomba gukomeza kubahiriza gahunda za Leta kandi ko taliki ya 19 mata 2020, bazamenyeshwa umwanzuro bitewe n’aho icyorezo kizaba kigeze.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

  1. Ndushimiye ubwitange abayobozi n abaganga ibaranga nyishi bakoresha mugufasha abaturarwanda mukibazo cyugarije isi ,covid 19
    Imana yomwijuru ibahe umugisha

  2. Ndushimiye ubwitange abayobozi n abaganga ibaranga nyishi bakoresha mugufasha abaturarwanda mukibazo cyugarije isi ,covid 19
    Imana yomwijuru ibahe umugisha

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here