CORONAVIRUS: Urubuga rwa Whatsapp rugiye kugabanya umubare w’ubutumwa umuntu ashobora kohereza

4
453
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urubuga rwa Whatsapp ruvuga ko ibi byakozwe mu buryo bwo guhagarika ikwirakwiza ry’amakuru y’ibinyoma cyane cyane avuga kuri coronavirus.

Ibi bibaye mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.Aho abantu benshi muri iki gihe barigukoresha imbuga nkoranyambaga.Kompanyi ya Facebook hamwe na whatsapp itangaza ko muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus umubare w’Abantu bohereza ubutumwa(Forward/ transférer) wiyongereye ku kigero cyo hejuru cyane.Kandi amakuru yoherezanywa cyane akaba ari avuga kuri Coronavirus.

Iyi Kompanyi ikomeza ivuga ko Kuva icyorezo cya Coronavirus cya kwira ku isi  ahanini amakuru akomeza koherezanywa aba ari ay’ibinyoma.

Mu busanzwe iyo umuntu bamwohererezaga ubutumwa K’urubuga rwa Whatsaap nawe yabaga ashobora guhita abwoherereza (Forward/ transférer) abandi bantu batanu.Gusa kuri ubu umuntu agiye kujya aba yemerewe kubwoherereza umuntu umwe gusa cyangwa se itsinda ry’abantu (Groupe) rimwe gusa.

Nkuko BBC dukesha iy’inkuru ibitangaza ivugako umuntu azajya yohereza ubutumwa inshuro ashaka.Icyo urubuga rwa Whatsapp rwa hagaritse ni ukutazongera koherereza(Forward) abantu benshi icyarimwe ubutumwa(mu busanzwe umuntu yashoboraga koherereza ubutumwa abantu batanu icyarimwe).

Iyi Kompanyi ya Facebook(Facebook Inc)ivuga ko yigeze gufata ingingo isa n’iyo mbere y’aho, ibyo bikaba byaragabanyije kohererezanya ubutumwa umuntu yohererejwe  (forward/ transférer) bigabanuka ku kigero cya 25% kw’isi hose.

Urubuga rwa Whatsaap ruvuga ko rubizi neza ko ubutumwa bwose bwohererezanywa atari bubi.Ariko bitewe nuko ubutumwa buvuga kubijyanye na Coronavirus bwiyongereye cyane aribyiza gufata ingamba nkizo kugirango ikwirakwizwa ry’ibihuha rigabanuke.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

4 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here