Côte d’Ivoire: Hatangajwe icyahitanye Minisitiri w’intebe Amadou Gon Coulibaly, wafatiwe mu nama agahita apfa.

0
178
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amadou Gon Coulibaly, minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire yapfuye nyuma yo gufatwa n’uburwayi ari mu nama y’abaminisitiri.

Uyu mugabo w’imyaka 61, yari yaremejwe n’ishyaka riri ku butegetsi nk’umukandida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi kuko Perezida Alassane Ouattara yavuze ko atazahatanira manda ya gatatu.

Bwana Ouattara Yavuze ko Gon Coulibaly yafatiwe n’uburwayi mu nama y’abaminisitiri akajyanwa kwa muganga ari naho yapfiriye.

Yagize ati: “Ntewe agahinda no kubura umuvandimwe wanjye, umuhungu wanjye, Amadou Gon Coulibaly, twakoranye bya hafi kuva mu myaka 30 ishize.”

Yongeyeho ko yari umugabo wo kwizerwa, ugira umurava no gukunda igihugu cye.

Mu 2012 yari yarabazwe umutima ashyirwamo undi, mu kwezi kwa gatanu yagiye i Paris kugira ngo bawumushyiriremo agakoresho (stent) gatuma amaraso akomeza gutembera neza.

Yagarutse kuwa kane w’icyumweru gishize aho yagize ati: “Ngarutse gufata umwanya wanjye iruhande rwa perezida, gukomeza umurimo wo guteza imbere no kubaka igihugu cyacu.”

Bwana Gon Coulibaly yari mu bahabwaga amahirwe yo gutsinda amatora ateganyijwe.

Ikinyamakuru Le Monde kuwa mbere cyanditse inkuru aho cyasubiyemo amagambo y’umuntu wo mu mahanga ukurikirana iby’iki gihugu wagize ati:”Mu gihe Gon Coulibaly yaba atameze neza, Ouattara ntakundi yabigenza uretse kwiyamamaza kuko nta wundi mugambi wateganyijwe.

“Ni iki kintu kugeza ubu cyagizwe ubwiru kuko perezida yamaze kwerekana ubushake bwe bwo kutiyamamaza anemeza uwo yifuza ko yamusimbura.”

Icyemezo cya Bwana Ouattara cyo kutongera kwiyamamaza, yafashe mu kwezi kwa gatatu, cyatunguye benshi mu gihugu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here