Coup d’etat:Perezida wa Mali yeguye anasesa guverinoma n’inteko ishingamategeko.

0
184
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amakuru yatangajwe na televiziyo y’igihugu ya Mali yavuze ko Perezida w’iki gihugu Ibrahim Boubacar Keita yamaze kwegura nyuma yo gutabwa muri yombi n’igisirikare.

Mu mbwirwaruhamwe yaciye kuri televiziyo,Keita yavuze ko yeguye kandi asheshe guverinoma n’inteko ishingamategeko.

Yagize ati,”Sinshaka ko hari amaraso ameneka kugira ngo ngume ku butegetsi”.

Ibrahim Keita yahiritswe ku butegetsi

Keita wari wambaye agapfukamunwa ndetse agaragara nk’unaniwe yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite.

Ibi byaje nyuma yaho we na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu bajyanywe mu kigo cya gisirikare kiri hafi y’umurwa mukuru Bamako,ibintu byanenzwe n’amahanga.

Keita yari yatsindiye kuyobora manda ye ya kabiri muri 2018,ariko ibibazo by’uruhuri birimo ruswa ,ubukungu bwifashe nabi ndetse n’urugomo byatumye abigaragambya bamusaba kuvaho biyongera ku bwinshi.

Abaturage bishimye ubwo igisirikare kinjiraga mu murwa mukuru Bamako

Bivugwa ko Koloneli Malick Diawo wari wungirije umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Kati na Jenerali Sadio Camara aribo bayoboye iyi ‘coup d’etat’.Bakaba barinjiye mu rugo rwa Perezida wari hamwe na Minisitiri w’intebe we bombi babata muri yombi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here