Covid-19: Abatayeri babimye ibiraka byo gukora udupfukamunwa kandi bazi gukora amakostime

0
461
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu Rwanda ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya koronavirusi zimaze hafi ukwezi kurenga ziri gushyirwa mu bikorwa. Muri zo, harimo no kwambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya binyuze mu kuvuga cyangwa se kwitsamura.

Abatayeri baravugako batahawe agaciro

Amwe mu ma koperative y’ubudozi avuga ko afite ubushobozi bwo gukora udupfukamunwa ariko bakaba barabuze ubaha uburenganzira ngo bunganire inganda zashyizweho mu kudukora.

Dore icyo bamwe muri aba batayeri bagiye batagaza:

“muri buri turere hari abatayeri bakorera mu ma koperative. Icyifuzwa ni uko abashinzwe  amakoperative basabira abatayeri bibumbuye muri ayo makoperative akazi ko kunganira izo nganda mu gukora udupfukamunwa kuko nabo bashobora gukora utwujuje ubuziranenge”

“Ni gute twaba dukora ama costume meza cyane kandi atandukanye tukaba twananirwa gukora udupfukamunwa koko? Twebwe batwereka icyo twakora kugira ngo tube twujuje ubuziranenge maze tukadukora twese”

Iki ni ikibazo ubuyobozi bw’amakoperative mu Rwanda buvuga ko ntawigeze ashyiraho imipaka ku gukora utwo dupfukamunwa cyanecyane mu gihe ubishatse agaragaje ubushobozi bwo kudukora. Ibi kandi byagarutsweho na Prof. HABIMANA Jean Bosco ushinzwe amakoperative ku rwego rw’igihugu. Yavuze ko buri koperative yaba ifite ubushobozi, bayifasha kubona ubwo burenganzira.

Prof. HABIMANA Jean Bosco akomeza avuga ko amakoperative afite ubwo bushobozi yaboherereza udupfukamunwa baba bakoze (samples), maze bakazishyikiriza abakozi b’igihugu bashinzwe ubuziranenge bakadusuzuma haba hari ibyo babasaba kugira ngo twuzuze ubuziranenge bakabibabwira maze bakabikora kuko nta muntu uhejwe kandi ko hari amahirwe angana ku Banyarwanda.

Kugeza ubu ibigo 28 nibyo byahawe inshingano yo gukora udupfukamunwa miliyoni cumi n’ebyiri (12,000,000) mu gihe kingana n’ukwezi aho kuri ubu bimaze gukora uturenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu (1,600,000).

Yanditswe na TUYISHIMIRE OBED JAIRO


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here