Covid-19: Bigenda gute ngo uwanduye coronavirus akire kandi nta muti cyangwa urukingo igira?

0
794
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ni kenshi twumva ngo abarwayi ba covid-19 bakize ariko bakatubwira ko covid-19 itagira umuti cyangwa uruking! Ese bigenda ute ngo indwara itagira umuti cyangwa urukingo ivurwe? Reka turebehamwe uko bigenda:

Indwara ya COVID-19 iterwa na Coronavirus abahanga bakomeje guhihibikana bashakakisha umuti n’urukingo byayo, ntibiraboneka. Nyamara buri munsi inzego z’ubuzima zitangaza imibare y’abakize, hakoreshejwe uburyo rukumbi bwo kuvura ibimenyetso byayo kimwe ku kindi, umuntu akazisanga virusi yashize mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no gutera umusonga ari na wo ubyara urupfu. Ni ukuvuga ko buri kimenyetso kivurwa hakoreshejwe imiti yabyo isanzwe, umuntu yananirwa guhumeka agashyirwa ku mashini imufasha.

Dr Ndahindwa Vedaste ukorana na ukorera agashami k’umuryango w’Abibumbye kita k’ubuzima mu Rwanda mu kurwanya Coronavirus, yavuze ko uburyo bwo kuvura ibimenyetso burimo gutanga umusaruro, kereka iyo bigeze ku muntu usanganwe ibindi bibazo by’ubuzima cyangwa ugeze mu za bukuru.

Yagize ati “Icya mbere, umubiri ukoze ku buryo ugira uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho. Akenshi iyo tumaze kugira virusi nk’iyi itujya mu mubiri, umubiri uhita ukora abasirikare bazayirwanya, ariko bigakomera iyo iyo virusi igeze kuri ba bantu bakuru, ntabwo ibaha umwanya uhagije wo gukora ba basirikare kugira ngo birwaneho.”

“Ariko nka bariya bantu baba barahise bakurikiranirwa hafi, iyo bamaze kugera ku minsi nk’itanu, itandatu, icumi, baba barakoze ba basirikare, noneho abo basirikare bakaba aribo barwanya ya virusi ibarimo. Noneho iyo bakomeza bapima, bagenda bareba ngo ese aracyifitemo virus? Biragaragara ku bipimo bagenda bafata, bakabona ngo ubu iracyarimo, yagabanutse, ubu yashizemo.”

Dr Ndahindwa yabwiye Televiziyo Rwanda ko ubwo buryo bwo kuvura ibimenyetso bwifashishwa hagamije guha umwanya umubiri ngo ukore abasirikare bahagije.

Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo iyo ishizemo, si n’umuti aba yahawe wo kuyimaramo, ni ba basirikare be. Tuba twizeye rero ko uwo mubiri we umaze gukora ubudahangarwa bwo gukomeza kurwanya n’iyo virus ikamushiramo burundu.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe serivisi z’ubuvuzi, Dr Muvunyi Zubel, avuga ko kugira ngo umuntu asezererwe mu bitaro aba yapimwe bihagije, harebwa niba hari Coronavirus ikimurimo.

Yakomeje ati “Kugira ngo umuntu tumusezerere tuba tumaze kumupima nibura inshuro enye. Kumupima bwa mbere, nyuma y’iminsi 14, twasanga atagifite virus tugasubiramo nyuma y’amasaha 72, tukongera nyuma y’amasaha 24, iyo ibyo bipimo bitweretse ko nta virus agifite, turamusezerera, ariko hari ibyo tumusaba.”

Ese ko harabavugwa ko bakize gusa bakongera bakarwara?

Dr Ndahindwa avuga ko iyi virus ikiri nshya ku buryo hari byinshi bikirimo gusuzumwa, ku buryo hari ibihugu nk’u Butaliyani na Korea, abantu bagiye basezererwa mu bitaro bakize, bagera hanze nyuma y’iminsi bakongera gusangwamo Coronavirus.

Yakomeje ati “Bakibaza ngo ’ni ubwandu bushya cyangwa ni ya virus yari ikimurimo yagaragaye?’ Ariko akenshi usanga ari ubwandu bushya yagize. Niyo mpamvu tuvuga tuti mu rwego rwo gukurikirana, wa muntu [wasezererwe], barakomeza bakamubaza, kugira ngo nagira n’ibimenyetso azahamagare, ku neza y’uwo muntu na babantu agiyemo.”

Dr Ndahindwa avuga ko icyiza ari uko mu Rwanda hari abantu bake banduye Coronavirus ku buryo kubakurikirana ibyo bamaze gukira byoroshye, ikibazo cyabaho ari uko bamaze kuba benshi cyane.

Ati “Twizeye ko bariya bantu baba bakize mu buryo bw’ibipimo, dukomeza kubakurikirana ariko nta mpamvu yo gutinya, yo kubaha akato.”

Ese ikorwa ry’umuti n’urukingo bya Covid-19 bigeze he?

U Bufaransa buheruka gutangira igerageza ryo kuvura COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwo guterwa amaraso y’umuntu wakize iki cyorezo, hagamijwe kureba niba byakorohereza umuntu cyazahaje.

Ni uburyo bwo bwo guhindura plasma, igice cy’amaraso kigizwe n’amazi ari nacyo gitwara abasirikare barwanya indwara. Ni nyuma y’uko inyigo nto yerekanye ko byatanze umusasuro ku ndwara ya Ebola na SARS.

Iri gerageza ryibanda ku kuvana plasma mu muntu wakize COVID-19, zirimo abasirikare babashije kurwana n’iyo virus, harebwa ko bashobora gushyira ubwo budahangarwa mu muntu urwaye COVID-19.

Abashakashatsi bo mu Bufaransa bavuga ko Plasma zo mu muntu wakize ziba zirimo abasirikare umubiri wabo wubatse. Abo basirikare bashobora gufasha umurwayi ugeze mu bihe bikomeye guhangana n’iyo virus. Iri gerageza ryatangiye ku wa 7 Mata, ibisubizo bya mbere bikazajya ahabona nibura nyuma y’ibyumweru bitatu.

Ku rwego mpuzamahanga abamaze kwandura Coronavirus ni miliyoni 2.1, abamaze gupfa ni ibihumbi 146.8 mu gihe abamaze gukira ari ibihumbi 553

Kugeza ubu umuti n’urukingo bya covid-19 ntibiraboneka niyompamvu abantu basabwa gukomeza gukurikiza gahunda zashyizweho na leta zo kwirinda iki cyorezo zirimo: kuguma murugo tukirinda ingendo zahato nahato zitari ngombwa, gukaraba intoki nisabuna nibuze hagati y’amasegonda 45 na 60 kenshi gashoboka no kwirinda kujya mu ruhame.

ISOKO Y’INKURU: IGIHE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here