covid-19: Bishop Rugagi yihanijwe na Polisi nyuma yokuvuga ko asengera abarwayi ba covid-19 bagakira

0
262
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umubwirizabutumwa Bishop Rugagi Innocent uherutse gutangaza kuri televiziyo ye ko asengera abarwayi ba Covid-19 bagakira yihanijwe cyane n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Rugagi Ati “Nawe nuyirwara, iyo nimero iri kuri televiziyo yawe, uyihamagare. Ndakubwira nti uramutse upfuye, uzatangaze ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma. Uzatinye icyo ntangaje ku mugaragaro. Sindi umupfumu uragura aho bihisha. Ndavuga ku mugaragaro Isi yose ibibona.’’

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangarije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bidakwiye ko hagira umuntu wiyitira ko avura indwara, asaba abaturage kwima amatwi uwo ariwe wese wabikora.

Ati “Umukozi w’Imana cyangwa umukozi w’urwego urwo arirwo rwose uziyitirira ko afite ubushobozi bwo kuvura iki cyorezo cyangwa n’indi ndwara iyo ariyo yose, azaba ashaka kuyobya abayoboke be n’abaturage muri rusange.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko mu gihe abanyamadini bakomeza kuyobya abaturage muri ubu buryo “bazakurikiranwa kuko amategeko arahari”.

Bishop Rugagi asigaye aba muri Canada nyuma y’aho urusengero yakoreragamo mu Rwanda rugendeye mu gihiriri cy’izindi ibihumbi zafunzwe kubera kutuzuza ibyangombwa.

Yabanje kujya gukorera muri Serena Hotel akodesha icyumba ariko nabwo akajya acunaguza abakirisito basengera mu itorero rye ko batura amafaranga make atabasha gukodesha icyumba basengeramo.

Si ubwa mbere avuga amagambo nk’aya, ariko ibyo yavuze bigahera mu mvugo gusa. Nko mu ntangiriro za 2018 yagarutsweho cyane nyuma yo kuvuga ko Umunyana Shanitah azaba Miss Rwanda 2018, bikarangira atabigezeho.

Byatumye abantu bamuha urw’amenyo, aba iciro ry’imigani ndetse ushatse kugaragaza umuntu uvuga ibinyoma akabyita ‘Gushanita’.

ISOKO Y’INKURU: IGIHE.COM


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here