COVID-19: Guma mu rugo ikuweho? -Reba ibyemezo by’inama y’abaminisitiri.

0
354
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abanyarwanda benshi bari baraye ijoro bose bategereje kumenya ibya gahunda ya guma mu rugo ndetse n’imyanzuro iva mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mata 2020 iyobowe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu itangazo ryagiye ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2020 ahagana saa saba na cumi n’itatu z’igitondo (01:13) rishyizwe hanze n’ibiro bya minisitiri w’intebe ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, hagaragayemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, serivisi zemerewe kongera gukora ndetse n’izizakomeza gufungwa.

Zimwe muri serivisi zemerewe kongera gukora

  • Amasoko azafungura ariko hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo
  • Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe gukora ariko hagakora abakozi b’ingenzi
  • Gutwara abantu mu binyabiziga rusange byemewe gukora hagati mu ntara,…

Zimwe muri serivisi zizakomeza gufunga

  • Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020
  • Insengero zizakomeza gufunga
  • Utubari tuzakomeza gufunga
  • Ingendo hagati y’umugi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza guhagarara,…

Dore itangazo ryose ndetse n’izindi ngamba tutagarutseho hejuru:

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri page 1
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri page 2

Nk’uko bigaragara ingamba zisanzweho zizakomeza kubahirizwa kugeza kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020.

Yanditswe na Obed Jairo TUYISHIMIRE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here