Covid-19: Ibihugu birimo Ubutariyani n’ Esupanye ndetse na Ositiriya, Abaturage basubiye mu kazi

0
689
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu rukerera rwo ku wa kabiri tariki 14 Mata 2020, nibwo ibihugu nka Esupanye, Ubutariyani ndetse na Ositiriya byatangaje ko byiteguye gusubukura imwe mu mirimo nyuma yo kumara igihe kinini barafunze ibikorwa bitandukanye kubera coronavirus.

Ni nyuma yo ku garagara ko ibihugu nk’Ubutariyani n’ Esupanye aribyo bikomeje guhungabanywa cyane n’iki cyorezo cya covid-19, ari na byo bifite umubare munini wabapfa bishwe n’iki cyorezo, dore ko abarenga ibihumbi (20,465 ) mu Butariyani bamaze kwicwa n’iki cyorezo naho Esipanye ho bakaba (18,056) , Ositiriya bakaba 384

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily mail cyanditse ko Ubutariyani n’ Esupanye ndetse na Ositiriya byahagaritse ingamba byari byafashe zo ku guma mu rugo, abaturage babyo bakomeje ku garagaza ko bakeneye kwisubirira ku mirimo kabone nubwo ibihugu byabo aribyo bikomeje kwibasirwa n’iki cyorezo cya covid-19.

 Ibi nibiramuka bishyizwe mu bikorwa nkuko byatangajwe, ikibazo kiraba kirushije ho gukomera dore ko kino cyorezo cyandura mu buryo bworoshye iyo abantu bateraniye ahantu hamwe ari benshi kandi ntanu buryo buhari bwizewe bakoresha ngo bajye birinda mu kazi kaburi munsi, ni mu gihe kino cyorezo kitarabonerwa umuti nu rukingo. Perezida w’Ubufaransa Emanuel Macron nawe yahise atangaza ko bazafungura imirimo bitarenze 11 Gicurasi 2020.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here