Rwanda: Ibintu 10 ushobora kwitega nyuma yuko gahunda ya guma murugo izaba irangiye.

0
1531
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri uyu wa gatanu taliki 17 Mata mu nama y’abaminisitiri, iyobowe na nyakubahwa Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongereye iminsi yagahunda ya kuguma murugo ku baturarwanda, ikabayagejejwe kuri 30 Mata 2020.

Abantu benshi mu Rwanda baribaza niba koko nyuma ya 30 Mata ibintu bizasubira uko byari bimeze nka mbere cyangwa hari ibizahinduka. Dore ibintu icumi byitezwe kuzahinduka nyuma yuko abantu bemerewe gusubira mu kazi kabo ka buri munsi:

  1. Gufunga Imipaka: impamvu tubonako imipaka ishobora gufungwa nuko urujya nu ruza rwa bantu bambukiranya imipaka rushobora gutuma abantu bakomezanya kwanduzanya iki cyorezo ku buryo bworoshye
  2. Gucika burundu ku ngendo zitari ngombwa, hashobora kuzashyirwaho ingendo zemewe gukorwa n’uburyo zikwiye kuzajya zikorwamo kugeza icyorezo kibonewe urukingo.
  3. Gutegeka abantu bose kwambara udupfukantoki (ga) igihe bagiye mu kazi by’umwihariko abacuruzi n’abandi bafite aho bahurira n’bantu benshi.
  4. Gucika burundu ku muco wo kuramukanya, abantu bakorana mu biganza ndetse banahoberana kugeza urukingo rubonetse.
  5. Gutegeka amakompanyi atwara abantu kugira umuti wica udukoko (Alcohol) cyangwa (hand sanitizer) izajya ikoreshwa n’abagenzi .
  6. Kugabanuka ku bucucike muri za bisi ndetse no muri gare zitandukanye bategeramo amamodoka hakurikizwa gahunda ya metero imwe hagati yu muntu nundi.
  7. Gucika kumuco wo gusuhuzanya mu nsengero haba mbere y’amateraniro cyangwa nyuma yayo, aba kirisitu bashobora kuzahimba uburyo bushya bwimisuhurize.
  8. Gucika burundu kumuco wo kutizigamira: abantu benshi bigiye muriyi gahunda ya guma murugo doreko benshi mu baganiriye na Rwandan News mu ngo zabo bagiye batubwira ko babonye ingaruka zo kuti zigamira ngo ntago iryo kosa rishobora kongera ku babaho kuko icyiza cyangwa se impanuka bidateguza ni nako utamenyera igihe icyorezo nkiki cyagarukira.
  9. Kwiyongera kw’abakiriya ba za banki ndetse nibindi bigo by’imari bitewe nuko abaturage benshi bazaba bamaze kumenya akamaro ko kwizigamira.
  10. Leta ishobora kuzashyiraho ikigega gishinzwe, kugoboka abatura Rwanda mu gihe kibiza ndetse ni ndwara z’ibyorezo, nkuko agaciro kabayeho niki kigega umuntu ashobora ku kitega.

Ngayo nguko ibikomeje kwibazwa na benshi ni byinshi kandi mu ribyo, ibyinshi biri gushakirwa igisubizo na babifite mu bubasha, twebwe icyo dusabwa nk’abaturage nu gukomeza gukurikiza amabwiriza duhabwa kugeza Ku munsi wanyuma w’iki cyorezo. Komeza gukurikira RwandanNews.com ugende umenya niki kigezweho mu Rwanda hose ndetse no hanze yarwo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here