COVID-19 itumye ubushinwa bwunguka aho ibihugu bindi bitaka igihombo gikabije.

0
224
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Igihugu cy’ubushinwa nicyo cyagaragayemo bwa mbere icyorezo cya COVID-19 mu mujyi wa wuhan, ariko iki gihugu kikaba kigargaza ko kimaze kunguka akayabo kagera kuri miriyari 18.92$, aho ibindi bihugu ku Isi bitaka igihombo gikabije batewe na COVID-19.

Bitewe ni ingamba zimwe na zimwe zafashwe hirya no hino zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo cya COVID-19, harimo nko guhagarika ingendo, gufunga ibikorwa bimwe na bimwe ndetse harimo iby’ubucuruzi ni ibindi byatumye ibihugu byinshi ku Isi bihura ni ikibazo gikomeye mu bukungu, ibi bitandukanye cyane n’igihugu cy’ubushinwa cyo aho ibihugu bishegeshwe cyane kiragaragaza inyungu ihambaye gikuye muri iki cyorezo.

The Coronavirus Could Mean Regime Change and Political Instability ...

Kuva iki cyorezo cyakwirakwira hirya no hino ku Isi, ubushinwa bwihutiye gukora bimwe mu bikoresho by’ubwirinzi bw’iki cyorezo harimo udupfuka munwa, imyenda y’ubwirinzi ndetse ni ibindi kugira ngo babicuruze mu bihugu byashegeshwe n’iki cyorezo.

Image

Ubushinwa kuva tariki 1 Werurwe 2020, kugera ejo tariki 16 Gicurasi 2020 bwacuruje: Udupfukamunwa miliyari 50.9, imyenda yo kwirinda miliyoni 216, Kasike miliyoni 81.03, Utwuma two gusuzuma miliyoni 162 ndetse n’ibyuma byongera umwuka Miliyoni 72,700.

Ibi bikoresho byose ubushinwa bwacuruje bwatumye igera ku nyungu igera kuri miriyari 134.4 z’ama Yuan ugenekereje mu ma dorari ni miriyari 18.92$.

Iyi nyungu ubushinwa buyibonye mu gihe cy’amezi atatu yonyine kandi ari nacyo gihe iyi ndwara yari kataje mu gushegesha ubukungu bw’ibindi bihugu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here