Covid-19: Myugariro w’ikipe ya Manchester city, Kalye walker ashobora gufatirwa ibihano

0
188
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Myugariro wa Manchester City, Kyle Walker, ashobora guhanwa na shampiyona  y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier league) nyuma y’uko ikinyamakuru the sun  gitangaje ko yarenze ku mategeko yashyizweho na leta y’u Bwongereza yo gukukumira icyorezo cya coronavirus.

Ikinyamakuru the sun  cyatangaje ko umukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza Walker, ufite imyaka 29,  yatumiye abakobwa babiri mu birori iwe mu rugo, mbere yaho gato yuko ahamagarira abantu ku rubuga rwe rwa Twitter gukurikiza amabwiriza ya leta yo mugukumira icyorezo cya covid.-19

Ku cyumweru, Walker yasabye imbabazi z’ibyo yakoze mu magambo yatangarije iki kinyamakuru, avuga ko yatengushye  umuryango we, inshuti, ikipe ye , ndetse nabamushyigikiye.

Ikipe ya  City yagize ati: “Manchester City  yatewe impungenge n’inkuru yavuzwe mu bitangazamakuru  ku buzima bwite bwa Kyle Walker ku bijyanye no kutubahiriza amategeko yo ya leta  mubihe bikomeye nkibi”

Bakomeza bagira uti “Abakinnyi b’umupira w’amaguru ni intangarugero ku isi, kandi abakozi bacu ndetse n’abakinnyi bacu bagiye bakora ibishoboka  kugira ngo bashyigikire imbaraga zidasanzwe z’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ndetse n’abandi bakozi bakomeye mu kurwanya ingaruka za COVID-19 , mu buryo ubwo ari bwo bwose dushobora.

“Ibikorwa bya Kyle muri iki kibazo byavuguruje  izo mbaraga. Twababajwe no kumva ibi birego, twibuke amagambo ya Kyle ko yasabye  imbabazi, kandi mu minsi iri imbere tuzakurikiza ibihano bihabwa abakinyi barenze ku ma bwiriza y’ikipe.”

Inkuru tuyikesha ikinyamakuru Reuters


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here