COVID-19 :OMS yatangaje ko havumbuwe inkingo 150 zizarandura Coronavirus ku isi burundu mu gihe cya vuba

0
788
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) muri Afurika, ryifatanyije n’inzobere mu by’inkingo mu gusaba Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bya Afurika, kugira icyo bikora kugira ngo inkingo za Coronavirus zizagere kuri bose, mu gihe hakomeje urugamba rwo gushaka uburyo bwo gukumira iki cyorezo.

Ni mu gihe ku Isi yose hari inkingo zigera hafi ku 150 z’icyorezo cya Coronavirus zirimo gukorwa, izigera kuri 19 zigeze ku cyiciro cyo kugeragerezwa ku bantu.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyatangiye kugeragereza ku bantu urukingo rwa Coronavirus, aho Kaminuza ya Witwatersrand muri Johannesburg irimo kugerageza uru rukingo rwakozwe na Oxford Jenner Institute yo mu Bwongereza.

Uru rukingo biteganyijwe ko ruzageragerezwa ku bantu 2000 bari hagati y’imyaka 18-65 barimo abafite virusi itera Sida. Uru rukingo kandi rurimo no kugeragerezwa mu Bwongereza na Brazil.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko mu gihe Isi yose ikomeje guhuriza hamwe mu gushaka urukingo n’umuti wa Coronavirus, ari ngombwa ko kubigeza kuri bose byitabwaho bikagirwa intego y’ibanze.

Ati “Kenshi usanga ibihugu bya Afurika bisigara inyuma mu ikoranabuhanga rishya harimo n’inkingo. Ubu buryo bwo kuramira ubuzima bugomba kugera kuri buri wese, atari abashobora kubugura gusa”.

Dr Moeti yashishikarije ibihugu byinshi muri Afurika kwitabira igeragezwa ry’inkingo n’imiti bya Coronavirus, kugira ngo ibizakorwa bizabe bihuye n’ibyo abanyafurika bakeneye.

Muri Mata uyu mwaka Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’abafatanyabikorwa batandukanye batangije gahunda yo kwihutisha imirimo yo gukora imiti, ibipimo n’inkingo z’icyorezo cya Coronavirus kandi bikagera kuri bose hirya no hino ku Isi nta busumbane bubayeho. Iyi gahunda yiswe ‘Access to COVID19 Tools (ACT)’.

OMS yatangaje ko ubu bufatanye bugamije kwihutisha ikorwa ry’imiti, inkingo n’ibikoresho byo gupima byizewe, kandi bitanga umusaruro mu kwirinda, gupima no kuvura Coronavirus.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here