Covid-19: Perezida Paul Kagame ati” Haracyari icyizere”

6
709
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata 2020,Perezida Kagame yaganiriye n’ abakozi 400 bitangiye guhashya Icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda aho yabashimiye ubwitange bwabo ndetse abasezeranya ko igihugu kizagaruka mu bihe byiza.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye iri tsinda ry’abakozi bagera kuri 400 bashinzwe ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) bakorera muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali,abashimira akazi gakomeye bakora ndetse abizeza ko umuhate wabo Atari imfabusa igihugu kizagaruka mu bihe byiza.

Perezida Kagame yagize ati: “Ndi hano kugira ngo mbashimire ku kwiyemeza n’ubwitange byanyu. Muri gukora mutizigama, nubwo muzi neza ko akazi murimo gashobora kugira ingaruka ku buzima bwanyu. Mwiyemeje kubikora mutekereza ku Banyarwanda n’Igihugu muri rusange. Sinabona uko mbashimira.

Ndabizi ko ibi mubikora bivuye ku mutima , gukunda Igihugu ndetse n’ubunyamwuga. Ibyo byose biri mu bituma nshimira buri umwe muri mwe.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko imirimo yabo ayibona ndetse bigaragarira aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abatahurwaho Koronavirusi uko bukeye.

Ati:  Nta bundi buryo twari kubigeraho iyo abantu batubahiriza amabwiriza yo guhagarika ibikorwa by’ubuzima busanzwe bitari ngombwa.

Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibafashe,Abanyarwanda bongere bagaruke mu buzima busanzwe.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ubuzima busanzwe bw’Igihugu cyose bwahagaze. ariko hari ikizere gihagije ko ibintu bizasubira ku murongo, kubera akazi k’aba bakozi bakora amanywa n’ijoro barinda ko Koronavirusi yakomeza gukwirakwira mu gihugu.

Yagize ati “Kugeza ubu ubuzima bw’igihugu burahagaze ariko hari icyizere ko ibintu bizasubira mu buryo.Icyo cyizere gishingiye ku kuntu mukora neza akazi kanyu.”

Perezida Kagame yasoje abifuriza Pasika nziza, abizeza ko hazabaho igihe cyo kwishima no kubashimira cyane aka kazi keza bakoze ubwo ibi bihe bidasanzwe bya Coronavirus bizaba birangiye.

Mu ijambo rya mbere perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ku byerekeye icyorezo cya COVID -19 kuwa 27 Werurwe 2020,yashimangiye ko mu rwego rwo kurwanya ko iki cyorezo cyarushaho gukwirakwira mu Rwanda,Leta yafashe ingamba zitoroshye kandi n’izindi zizafatwa ariko ubuzima bw’abanyarwanda bukaba bwiza.

Perezida Kagame yatangiye ashimira abanyarwanda bose kubera uko bitwaye iki cyorezo kikimara kugera mu Rwanda ndetse n’inzego zitandukanye z’ubuzima.

Yagize ati “Ndabashimira ubufatanye,ubwitange no kumvira amabwiriza mukomeje kwerekana.Ndashimira by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi ubwitange bakomeje kugaragaza.Bakora amanywa n’ijoro,bagerageza gukumira ubwandu bushya,bavura abagaragayeho uburwayi ndetse banatuma igihugu cyacu gikomeza gutekana.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibi bihe bitoroshye ndetse byahungabinyije imibereho y’abanyarwanda ariko Leta igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uburyo bwo gufasha abababaye bwihute.

Ati Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye,byahungabanyije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose.Turabasaba ko mwihangana.Turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka.Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Ingamba zarafashwe n’izindi zizafatwa kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe.Inzego zitandukanye zizategura uburyo abatishoboye bafashwa,hasigaye kubyihutisha.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda ruri gukorana n’abafatanyabikorwa mu karere n’abo ku isi kugira ngo bakomeze kurwanya iki cyorezo


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

6 COMMENTS

  1. and me also I am proudly thanking every one who is implementing task to fight against and deal with covid 19 especially in EAC

  2. and me also I am proudly thanking every one who is implementing task to fight against and deal with covid 19 especially in EAC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here