COVID-19: Umugabo yakubiswe inkoni nyinshi nta mpuhwe n’Umugore we w’Umusirikare ari mu kazi.

0
382
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Tshepisos Morgan, ni Umugabo uturuka mu gihugu cy’Afurika y’epfo. Mu marira menshi cyane yatangarije ibinyamakuru ko yakubiswe bikabije n’umufasha we Ngeke ibe kuthi ubwo yarari gucuruza mu minsi Leta yabasabye kuguma murugo.

Afurika y’epfo, ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika gifite iki cyorezo COVID-19,bakaba barafashe nabo ingamba zo kuguma mungo kugira ngo babashe guhashya no kurandura iki cyorezo. Gusa ibi bikaba bitoroshye gushyirwa mubikorwa kungeri zimwe na zimwe nkabanywi b’ibiyobyabwenge ndese n’abatunzwe n’imirimo ya buri munsi (Daily payed).

Ibi bikaba byarateye Leta y’Afurika y’epfo, gushyira bamwe mu basirikare muduce kugira ngo bafatanye n’inzego z’umutekano guhashya aba batumva amabwiriza ya Leta.

Ngeke ibe kuthi umufasha wa Tshepisos Morgan nawe akaba yaraje muri abo basirikare baje gufasha inzego zishinzwe umutekano, Morgan Umugabo we akaba yarasanwe acuruza ibicuruzwa bitandukanye kumuhanda witwa Alexandre mumugiwa Johannesburg.

Aba basirikare bamanutse nta mpuhwe nanke kubarenga ku mategeko ya Leta, ubwo bageraga ku muhanda Alex batangiye gukubita abari aho bose maze Morgan abonamo umugore we ngo yibwira ko ntacyo akibaye, nibwo yamugeragaho aramukubita bikomeye.

Mu magambo ye Morgan yagize ati” narimbizi ko ndi bukubitwe ariko sinarinziko umufasha wanjye ariwe uri bunkubite bigeze aha”.

Morgan yabajijwe icyo yumva yakorera umugore we nyuma y’izo nkoni yakubiswe asubiza agira ati ” Ngake ibe ntabwo yigeze amenya uwo ari gukubita”. Abantu hirya no hino bakaba bari gusabwa kumvira amabwiriza hato kuyarengaho bitazanabasenyera.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here