Covid-19: Umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu bikomeye kubera icyorezo cya Covid-19

0
636
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umubano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ ubushinwa wari usanzwemo agatotsi mbere y’uko haduka icyorezo cya covid-19 mu bushinwa, ariko kugeza ubu haracyari intege nke z’ibi bihugu byombi mu kuzahura umubano wabyo.

COVID-19 ububasha n’intege nke z’ubushinwa kuba ubushinwa butaratangaje amakuru ajyanye n’iki cyorezo hakiri kare hari ababibona nk’intege nke. Gushyira mukato umugi wa Wuhan byatumye iki cyorezo kidakwira mu gihugu hose. Ibi ikaba byari gukorwa no mu bindi bihugu amazi atararenga inkombe. Ubu noneho ikiri kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa na Canada ni ibikoresho byo kwirinda iki cyorezo nk’ufupfukamunwa.

Abafaransa bavugaga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabatwariye udupfukamunwa twari tuvuye muri Bushinwa. Bamwe mu bayobozi mu Bufaransa bashinja Amerika kwishyura amafaranga yikubye inshuro eshatu, ay’uBufaransa bwari bwatanze maze udupfukamunwa twari kuva mu Bushinwa iratwijyanira. Umuyobozi mu Bufaransa witwa Renaud Muselier yavuze ati: “Muri iki gitondo ku kibuga cy’indege mu Bushinwa, ibikoresho by’u Bufaransa byaguzwe n’Amerika, indege yari kwerekeza mu Bufaransa ihita ijya muri Amerika.”Ariko abayobozi muri Leta zunze ubumwe z’amerika barabihakana

Ni mugihe Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau nawe yashinje Donald Trump kubuza uruganda kohereza udupfukamunwa abaganga bari kwifashisha. Ibi byose biri kuba mugihe umubare w’abamaze kwandura kugeza kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Mata 2020 ari 1,138,357 ku isi hose naho abamaze gupfa ni 61,141.

Leta zunze ubumwe z’amerika nizo zifite umubare mwinshi aho abamaze kwandura ari 277,607 naho abamaze gupfa ni 7,406. Hagakurikiraho Espagne ubutariyani ni ubwa gatatu nk’uko tubikesha urubuga rwa worldometers.info.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here