Cristiano Ronaldo Akomeje kugenda yandika Amateka muri Ruhago mu mukino wahuzaga Juventus de Turin na Fiorentina.

0
81
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku munsi wa 22 wa shampiyona  y’abataliyani ,Juventus de Turin yari yakiriye Fiorentina kuri icyi cyumweru aho yaje kwitwara neza inyagira ikipe ya Fiorentina ibitego 3-0.

Cristiano Ronaldo akaba yaje kwigaragaza muri uyu mukino atsindamo ibitego 2 kuri penalty bihita bishyira ikipe ya Juventus ku mwanya wa 1ku rutonde rwa championa y’Abataliyani (serie A), bahita bashyira igitutu kuri inter de Milan  ya  Antonio conte bayirusha amanota 6 na Lazio ikurikiyeho bayirusha amanota 8.

Nyuma yuko Juventus yarimaze gutsindwa imikino 2 muri shampiyona  gusa kuva uyu mwaka w’imikino watangira, ubwo iheruka gutsindwa yatsindiwe kukibuga cya Napoli ibitego 2-1,kuri icyi cyumweru yagomba kuzana imbaraga nyinshi birangira ibyitwayemo neza, ibifashijwemo na rutahizamu ukomeye cyane Cristiano Ronaldo atsindamo ibitego 2 byose kuri Penalty ahita yuzuza ibitego 50 mu mwambaro w’iyi kipe ,nyuma y’umwaka n’igice amaze ayisinyiye avuye muri Real Madrid aguzwe akayabo ka Million zisanga 100 za ma euros. Uyu rutayizamu wumunya Portugal akaba akomeje kugenda yandika amateka umunsi k’umunsi ,nyuma y’amateka yakoreye mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester United no muri Real Madrid, ubu rero akaba akomeje no kugenda yandika andi mateka mu Butaliyani.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here