Cristiano Ronaldo yagize ibyo atangaza ku mwana we ufana Lionel Messi ku rwego rwo hejuru.

0
265
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Cristiano Jr umuhungu w’imfura ya Cristiano Ronaldo wabashije gutwara impano ya se yo gukina umupira, yagaragaje imbamutima ze z’ukuntu afata Lionel Messi nk’umukinnyi w’ikitegererezo kuri we ku Isi yose.

Ibi bitangazwa na se umubyara ubwo yatangarije itangazamakuru ko Jr akunda rimwe na rimwe kureba amafoto ya Messi, ndetse ko anagerageza kwigana imwe imigenzereze ya Messi.

Mu magambo ye aragira ati, ” Umuhungu wanjye areba rimwe na rimwe amashusho ya Messi. Ntacyo bintwaye rwose kuba yarebera ku bakinnyi beza, nawe ngo bizamufashe kuba umukinnyi mwiza.”

Abantu benshi baziko aba bagabo bakora mu gapingane nyamara ngo bitandukanye cyane n’ukuri kuko ngo mu buzima busanzwe ni inshuti z’akadosoka.

Umwe yigira ku wundi ndetse bizera ko ibi bakora ari akazi gahahira imiryango yabo bityo ntampamvu yo kuvanga akazi n’ubuzima bwite bwabo.

Cristiano Ronaldo umaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku isi ngo ntiyatunguwe cyane nuko umwana we yaba umufana wa Lionel Messi kuko ngo ibi ni iby’agaciro kuko ngo umwana we afata ikitegererezo ku bakinnyi b’ibihanganjye.

Ahubwo kuri we ngo n’ishema rikomeye kuko ibi bigaragaza inzozi z’umwana we z’ejo hazaza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here