Abaganga basanze Cristiano Ronaldo yaranduye Coronavirus

0
1264
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri uyu wa gatatu, Cristiano Ronaldo yipimishije coronavirus, ibisubizo bye biza byerekana ko yayanduye, byahise bituma agomba gusiba umukino w’irushanwa rya Nationals League,Portugal izakinamo na Suwede.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portigale (PFF), rivuga ko uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Juventus “ameze neza, nta bimenyetso, ndetse ari muri karantine”.

Abandi bakinnyi basigaye ba Porutugali nabo bose bapimwe ku uru uyu wa kabiri kandi bose Nta coronavirus basanganywe kandi biteganyijwe ko bazitabazwa ku mukino wo mu itsinda A3 i Lisbonne.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal,PFF mu itangazo ryayo ryagize riti: “Uretse Cristiano Ronaldo , abakinnyi basigaye bakoze ibizamini bishya muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, byose bikaba byagaragaye ko nta bwandu bushya burimo, ejo bose bazitabira imyitozo”.

SRC: Sky Sports


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here