Cronovirus yageze ku mugabane w’iburayi aho yamaze guhitana bamwe.

0
57
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iki cyorezo cya Cronovirus kibasiye isi muri iyi minsi cyane cyane ubushinwa akaba ari naho kiri kugaragara cyane kikaba kimaze guhitana abagera ku  1520 kugeza  ubu. Iki cyorezo abamaze kucyandura basanga ibihumbi mirongo itandatu na birindwi (67,000) abenshi muri aba bakaba  babarizwa mu gihugu cy’ubushinwa .

Kugeza kuri ubu iki cyorezo kimaze kugaragara ku mugabane w’i burayi aho kuri uyu wa 6 hatangajwe ko hari umuntu wa mbere wicwe n’iki cyorezo mu gihugu cy’ubufaransa .Uyu muntu wahitanwe niki cyorezo akaba yaragiye mu bitaro kuri 25/1/2020 aho bari bamushyize mu kato wenyine kugira ngo yitabweho nkuko Minisitiri w ‘ubuzima m’ubufaransa( Agnès Buzyn )  yabitangaje.

Minisitiri w’ubuzima mu bufaransa(Agnès Buzyn )

Uyu muturage wahitanwe n’iki cyorezo akaba yari mucyerarugendo waruvuye mu gihugu cy’ubushinwa aje gutembera mu bufaransa azanye n’umukobwa we, avuye mu ntara ya Hubei yo mu bushinwa ariho iyi virus yibasiye cyane. Akaba yarageze mu bufaransa kw’italiki 16/01/2020  yaje kujyanwa mu kato kugira barebe niba nta cyorezo afite bamupimye basanga yanduye iki cyorezo, uyu mu minisitiri yakomeje avuga ko n’umukobwa w’uyu murwayi wamaze kwitaba imana nawe bamaze kumusangamo icyorezo cya cronovirus aho yahise ajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Bichat biherereye I Paris.

 

Uyu mu minisitiri akaba yakomeje atangaza ko hari ikizere ko uyu mwana w’umukobwa ashobora kuza gukira vuba aha. Kugeza kuri ubu mu bufaransa hamaze kugaragara ibimenyetso by’abantu bafite iyi virus bagera kuri 11 nkuko byemejwe na Leta y’ubufaransa, 4 muri bo bakaba bamaze gukira icyi cyorezo ,1 akaba amaze kwitaba imana , 6 basigaye bakaba bacyitabwaho mu bitaro.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here