CSP Kabanda Emmanuel na ACP Mutsinzi Eric birukanywe muri Police y’Igihugu

0
1091
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

ACP Mutsinzi Eric na CSP Kabanda Emmanuel bari mu Ba-Offisiye 56 birukanywe muri Polisi y’Igihugu nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama.

CSP Kabanda Emmanuel yabaye Umuvugizi wa Traffic Police niho yibukirwa cyane

Nk’uko bigaragara mu Igazeti ya Leta, n° 26 yo ku wa 24/08/2020, harimo ITEKA RYA PEREZIDA N° 079/01 RYO KU WA 17/08/2020 RYIRUKANA BURUNDU BA OFISIYE MURI POLISI Y’U RWANDA barimo na bariya twavuze.

Ivuga ko ko Perezida wa Repubulika; ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 112, iya 120 iya 122 n’iya 176; ashingiye ku Iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga Abapolisi cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 67 n’iya 70; Bisabwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta; Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02/06/2020 imaze kubisuzuma no kubyemeza; yirukanye ba Offisiye 56.

Mu mazina azwi ni ACP Mutsinzi wabaye Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, na CSP Kabanda Emmanuel wabaye Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda (Traffic Police).

Amakuru agaragaza ko ACP Mutsinzi ari we wari ukuriye itsinda ry’Abapolisi 120 (Rwanda Formed Police Unit Two, RWAFPU2) bahagurutse i Kigali ku wa 4 Ugushyingo 2016 bagiye gusimbura bagenzi babo bari basoje umwaka mu butumwa bwa UN mu Sudan y’Epfo (UNMISS).

Abandi birukanywe urutonde rwabo rugaragara muri iriya Gazeti ya Leta.

Perezida Paul Kagame yanasezereye ba Offisiye 4 muri Polisi y’Igihugu, umukuru afite ipeti rya CIP.

ACP Mutsinzi Eric yabaye Umuyobozi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru

Src: Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here