Danny Vumbi Album ye nshya yatangiye kugurwa mbere y’uko ijya ku Isoko.

0
150
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Tariki ya 17 Nyakanga 2020, nibwo uyu muhanzi w’icyamamare muri muzika mu Rwanda azashyira hanze album ye nshya yitwa “Inkuru Nziza”.

Danny Vumbi uzwi cyane mu ndirimbo nka Bizu ya yuda, Abana babi n’izindi yatangaje ko album ye yatangiye kugurwa nubwo atarayishyira ku Isoko.

Iki gitaramo cyo kumurika iyi album kikazaca kuri shene ya youtube yitwa  MK1 TV ndetse na Genesis TV hamwe na RBA.

Amakuru dufite ubu ni uko abahanzi bazitabira iki gitaramo cyo gushyira hanze iyi Album nshya ari  Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band.

Danny Vumbi nyiri iyi Album nshya yitwa “Inkuru nziza”, aratangaza ko iyi Album iri kugurishwa amafaranga ibihumbi ijana by’Amanyarwanfa (100,000rwf).

Iyi Album nshya ushobora kuyibona wifashishije uburyo butatu  kuri email, Flash cyangwa CDS, KIKAC Music ibarizwamo uyu muhanzi itangaza ko album itaragurishwa ku isoko ariko abayifuza bashobora kuyibona.

Uhujimfura Claude umuyobozi wa KIKAC Music atangaza ko Kugeza ubu uretse indirimbo zagiye hanze, izindi zose ntabwo zizigera zijya kuri Youtube, n’uzashaka kuzishyiraho nta burenganzira ntabwo bizamuhira. Tugiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi.

Yavuze ko abibaza niba iyi album ihenze bibeshya kuko nibura mu ndirimbo ziriho zose ugiye uzibarira amafaranga nta nimwe yakozwe n’amafaranga bagurisha album yose. Ati “Tugomba kurwanira ishya umuziki wacu.”

Zimwe mu ndirimbo 12 ziri kuri iyi album nshya zakozwe n’abahanga dusanzwe tuzi nka MadeBeats, Bob Pro akora eshatu mu gihe Element ugezweho muri iki gihe yakozemo imwe.

Iyi album nshya “Inkuru nziza” iraba ibaye iya gatutau ya Danny Vumbi uzwi cyane ku bihangano bye byuje amagambo y’ubwenge, iya mbere ni “Kuri twese” yasohoye mu 2015 ndetse na “Umudendezo” yakoze mu 2012.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here