Danny Vumbi arashima abakomeje kumutera inkunga mu myiteguro y’igitaramo cyo gushyira hanze Album ye nshya yitwa “Inkuru nziza”.

0
97
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Tariki ya 17 Nyakanga 2020, nibwo umuhanzi SEMIVUMBI Daniel uzwi ku izina rya Danny Vumbi azashyira hanze Album ye nshya yise “Inkuru Nziza.

Danny Vumbi akaba akomeje gushima cyane buri muntu wese uri kugirauruhare kugira ngo iki gitaramo cye cyo kumurika iyi Album kizagende neza dore ko Album ye ya gatatu yatangiwe kugurwa n’abafana be nubwo itarajya hanze.

Mu magambo ye Danny Vumbi yagize ati, ” Nshimira cyane buri wese uri kungaragariza uruhare rwe mu gutegura iki gitaramo kandi nanone sinakwibagirwa abafana banjye bakomeje kugura iyi Album, rwose ubufasha muri kungaragariza ndabubona kandi ndabashima”.

Umwe mu bayobozi ba KIKAC Music isanzwe ifasha abahanzi harimo Danny Vumbi na Mico The Best yatangaje ko nubwo igitaramo cyo gushyira hanze iyi Album yiswe “Inkuru Nziza” kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse na zimwe muri Terevision za hano mu Rwanda, uyu Danny Vumbi akomeje gushimira abakomeje kugira uruhare mu gutegura iki gitaramo.

Umwe mu bayobozi ba KIKAC Music UHUJIMFURA Jean Claude yagize ati,” Turashima Musanze Caves Hotel yo mu majyaruguru, Genesis TV, ISIBO TV, MK1 TV, Neptunez band ikomeje kubafasha mu myiteguro yo kuzakora igitaramo kinogeye ijisho mu buryo bw’Imbona nkubone (LIVE) ndetse bagashima cyane ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kwamamaza iki gikorwa”.

Mu magamboye asoza ikiganiro Jean Claude yagize ati,” Abakunzi b’umuziki wa Danny Vumbi mukomeze mugure iyi Album ye nshya igurwa 100000rwf ndetse uyifuza wese yayibona mu buryo butatu aribwo: Flash Disk, Email na CD”.

Abakunzi b’ibihangano bya Danny Vumbi baributswa ko iki gitaramo cyo gushyira hanze iyi Album ye nshya yise “Inkuru Nziza”, kizaba tariki ya 17 Nyakanga 2020.

Iki gitaramo kikazaca kuri Channel ya Youtube ya MK1,Genesis TV wasanga kuri Channel ya 387 kuri Canal+ ndetse n’Isibo TV ntizahatangwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here