Derby 5 zikomeye mu mupira w’ amaguru ku isi

0
155
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bihuriza hamwe abantu baturutse imihanda yose y’ isi baje gushyigikira amakipe bakunda. Uko ruhago yagiye itera imbere niko n’ amakipe yagiye atera imbere, ibi byatumye habaho guhangana hagati y’ amakipe ava mu mugi umwe cyangwa mu gihugu kimwe,aho imwe yabaga ishaka kwereka indi ko ariyo ikomeye muri ako gace.

Irihangana ry’Amakipe ryatumwe havuka inzigo ku buryo umuntu wakiniye ikipe imwe aba adashobora gukinira indi, kuburyo n’aba bigerageje babaye ibicibwa mu makipe baturutsemo. Uyu munsi tugiye kubabwira Derby 5 zambere zikomeye ku isi muri ruhago. Kuva Rio de Janeiro muri Brasil kugera Buenos Aires muri Argentines, ukava I Belgarde ukagera I stanbul ukavayo ukikoza Athene mu Bugiriki ukambuka za Espagne utibagiwe mu Bwongereza.

5. Umukino uhuza Fluminense na Flamengo yo muri Bresil uzwi nka Fla-Flu”

Uyu ni umukino uhuza amakipe abiri yo mu gihugu cya Bresil mu mujyi wa Rio de janeiro ariyo Fluminense na Flamengo. Ihangana hagati yaya ma kipe ryatangiye mu myaka irenga ijana ishize ubwo abahoze ari abafana ba fluminense bayivagamo bakajya kwishingira iyabo bakayita flamengo. Bivugwa ko ariwo mu kino waciye agahigo ko kurebwa na benshi ku isi aho mu mwaka w’1983 warebwe na abantu 194 603, aho waje kurangira banganyije ubusa ku busa.

4. Umukino uhuza Celtic na Rangers yo muri Ecosse uzwi nka “The Old Firm”

Old Firm ni umukino w’ amakipe y’ I Glasgow muri Ecosse uhuza Celtic na Rangers. Ikaba imwe mu ma derby amaze igihe kinini ku isi. Umwihariko wayo ni uko ino derby ibarirwa mu ndorerwamo y’ibintu bitandukanye. Abafana ba Celttic bazwi nkaba Gatulika bakomoka ku banya Irlande mu gihe aba Rangers ari aba Protestanti kandi benshi bakaba ari abanya Ecosse ba nyabo.Muri Politiki kandi abafana ba Rangers bemera ubwami cyane mu gihe aba Celtic bemera Repubulika. 

3. Umukino uhuza Red Star Belgrade na Partisan Belgrade yo muri Serbia uzwi nka “Eternal derby” 

Ku mwanya wa gatatu tuhasanga derby y’ibihe byose ya Serbia. Red Star Belgrade na Partisan Belgrade.

Uyu mukino ushobora kuba ari wo uba urimo amahane menshi kurusha iyindi yose turi bugarukeho, abarinda umutekano bo mu gihugu cya Serbia ngo umutima wabo uradiha cyane iyo uyu mukino wegereje cyane ko ari gake uyu mukino ujya urangira utisasiye umupolisi.

 2. Umukino uhuza River Plate na Boca Juniors yo muri Argentine uzwi nka “Superclasico”

 Ku mwanya wa kabiri tuhasanga derby ihuza amakipe ya River Plate na Boca Juniors amakipe yo mu mugi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine iyi ikaba izwi nka Super Classico. Mu mwaka wa 2004 ikinyamakuru cyo mu bwongereza the Observer, cyashyize ku mwanya wa mbere uyu mukino mu bintu 50 ugomba kureba mu mikino mbere y’uko upfa. Kuri Observer ngo umunsi w’uno mukino utuma Old Firm indi Derby ikomeye igaragara nk’umukino wa karere wo mu mashuri abanza. Gusa kimwe mu bitazibagirana muri Super Classico, ni amahano azwi ku izina rya Puerta 12 Tragedia ubwo abafana 71 bapfuye abandi 150 bagakomereka ubwo bahuriraga mu muryango wa 12 wa stade El Monumental aha hari mu 1968.

1. Umukino uhuza Real de Madrid na FC Barcelona uzwi nka “El Classico”

Umukino uhuza amakipe y’ibihangange mu gihugu cyaEspagne ndetse no ku isi ariyo Real de Madrid na FC Barcelona. Wayita El Classico cyangwa El Espanyola Derby gusa menya ko guhangana hagati ya Real Madrid na Barcelona muri rusange gufatwa nk’ ugukomeye mu mupira w’amaguru ku isi nzima. Aya makipe yibonamo ibindi birenze umupira w’amaguru.

Nujya I Camp Nou ku kibuga cya Barcelona uzakirwa n’amagambo avuga ati Més que un club bivuga ko birenze kwitwa umupira w’amaguru. Aya magambo akaba ubundi yaravuzwe na perezida wari umaze gutorwa muri iyi kipe mu 1986 Narcis de Carreras ashaka kugaragaza umumaro iyi kipe ifitiye intara ya Catalougna intara itarakunze kuvuga rumwe kuva kera n’ubuyobozi bw’I Madrid no kubw’ingoma y’ umunyagitugu Franco.Mu gihe Real Madrid ku rundi ruhande yakunze kugaragara nk’ikipe yatoneshejwe I Bwami. El Classico kugeza ubu ni wo mukino w’amakipe y’umupira w’amaguru ukurikiranwa ku mateleviziyo n’abantu benshi ku isi.

Ntibivuze ko izi arizo derby zibaho gusa ahubwo ni uko arizo twabashije kubabwira uyu munsi. Nkizindi tutavuzeho harimo nka Eternal Enemies hagati ya olympiacos na Panathinaikos, North London Derby hagati ya Tottenham na Arsenal, Cairo Derby hagati ya Al Ahly na Zamalek, Sowetho Derby ikinwa na Kaizer Chief na Orlando Pirates n’izindi. Si ukuzirengagiza nazo ahubwo ni uko akaruta akandi kakamira.

Src: howtheyplay.com, thebigfootball.com


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here