Dore amabanga n’ibitabo byagufasha niba uri mu rukundo cyangwa uteganya kurujyamo!

0
59
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urukundo ni ikintu cyiza kinezeza cyane, gitera ibyishimo iyo  gikozwe neza. Bibiliya ibivuga neza iti “ ibintu byose bizashira ariko urukundo rwo ntiruzavaho”. Nubwo urukundo ari rwiza kandi ruhebuje iyo rutabungabunzwe neza rutera kubabara cyane ndetse bigakomeretse imitima yacu!

Ubushakashatsi ku mibanire y’abantu bwagaragaje impamvu abantu babara mu rukundo akenshi biterwa n’ ubumenyi buke baba bafite kuri rwo.Akenshi kuko urukundo rujyana n’amarangamutima bishobora gutuma habaho amahitamo mabi. Dore rero ibitabo wagakwiye gusoma niba ushaka  kurambana n’uwo ukunda akaramata:

1.UMUHANDA WAGENZWE NA BAKE (the road less traveled)

Iki gitabo, THE ROAD LESS TREAVELED tugenekereje kiravuga uti ibintu byamenywe nabake cyanditswe na SCOT PECK, uyu ni umwe mu banditsi bakomeye isi yaba yaragize akaba n’umuganga mubijyanye n’indwara zo mu mutwe n’imibanire hagati y’abantu (psychiatrist).

Muri iki gitabo mu gice cyacyo cya kabiri PECK asobanura urukundo icyo ari cyo. Nugisoma uzasangamo ibitandukanye nibyo abantu benshi bita urukundo Atari byo. kuki ushobora guhura n’umukorwa uru umuhungu cyangwa cyangwa uri umukobwa ukabona umuhungu ukumva uramukunze biriya si urukundo ni irari ridusunikira guhuza ibitsina. Urukundo rurenze kubona umuntu ukumva umwiyumvisemo n’amahitamo akomeye kandi afite ingaruka zisaba kwihangana no gushyiramo umuhate. Anagaragazamo ibiranga urukundo nyarwo. Niba ukeneye gukundana by’ukuri iki gitabo ndakigutuye.

2.ABGABO BAVA KU MUBUMBE WA MARS NAHO ABOGORE BAVA KURI VENUS( MEN Are from MARS, WOMEN Are from VENUS)

Akenshi mu mibanire hagati y’abakundana hakunda kubamo kutumvikana bituruka kutabona ibintu kimwe. Umuhungu yumva ari mu kuri n’umukobwa ni uko. Ubumenyi buke tugira ku mimerere yacu bitugiraho ingaruka mu mibanire yacu. Uramutse usobanukiwe ko uko igitsina gore kibona ibintu bitandukanye n’uko igitsina gabo kibibona byagufasha mumibanire yawe.

JOHN GRAY mu iki gitabo cyiza cyane agusonurira neza uko imiterere ya kamere y’ibitsina byombi itandukanye bityo kubisobanukirwa bigushafa kumenya uko witwara kuri mugenzi wawe. Urugero buriya igitsina gabo gikunda kugirirwa ikizere no gushimwa mu bikorwa cyakoze! Iyo umugore akoze ikosa ryo  kutagirira  ikizere umugabo we  bizana intonganya, si byiza kubwira umugabo icyo gukora niba uri umugore cyangwa kumukosora bya buri kanya. Ku rundi ruhande abagore cg abakobwa bakunda ababitaho babumva, iyo umugore ari kuvuga aba akeneye ko yumvwa. Niba uri umugabo cg umusore umukunzi wawe nakubwira uko amerewe ntuzamuce mu ijambo cg ngo umwereke ko ari ibisazwe.

Soma iki gitabo wunguke byinshi bijyanye n’imiterere na kamere y’ibitsina byombwi. Bizagufasha mu mibanire yawe n’uwo ukunda maze urukundo mururyohemo ntawubangamiye undi.

3.UKO WAGIRA INSHUTI NO KUZANA ABANTU KURUHANDE RWAWE

Iki gitabo cyanditswe  Kera cyuzuyemo ubwenge bwinshi kubijyanye n’imibanire y’abantu. Iki gitabo si icyabakundana gusa ahubwo no mu bindi bice byose by’ubuzima bisaba ko uhura n’abantu nko mu bucuruzi (Business) kirakenerwa cyane.

Dale CARNEGIE asobanuro uko wagira inshuti kandi zikakugumaho. Iyo ukeneye umuntu umenya icyo akeneye ukakimukorera. Buriya ni byiza kuvuga umuntu mu izina rye bwite. Niba ushaka gukosora umuntu ku makosa yakoze ni byiza kwitangaho urugero bituma uwo ukosora abyumva vuba. Nibyiza kwemera ikosa mugihe wakosheje bitaraba bibi. Abantu bakunda kwivuga nibyiza kubaha umwanya bakavuga. Niba ukeneye kujya ugirana n’umukunzi wawe ibihe byiza mugihe muganira soma iki gitabo

NIGUTE WABONA IBI BITABO?

Niba ukeneye ibi bitabo ushobora kubibona mumasomero menshi. Uretse ko ushobora kubibona kuri izi mumba nkoranya mbaga:

  • pdfdrive.com: Uryemo wandike izina uracyibona hanyuma ukurikize amabwiriza. Birororoshye kandi ni Ubuntu mugihe wagisangaho.
  • amazon.com: niba aho haruguru kitarimo biragusaba kukigura kuri AMAZON
  • Ushobora no kutwandikira kuri email yacu ya Kigalireporta@gmail.com

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here