Dore amafoto ya Yez(s)u 6 ya cyera kurusha andi yari yarahishwe, yashyizwe ahagaragara

0
739
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amafoto yose ya Yez(s)u tubona uyu munsi tuyakesha ubuhanga bw’abanyabugeni bo mu bihe bitandukanye. Kuko Bibiliya idatanga ishusho yadufasha kugeranya uko Yez(s)u w’i Nazareti yasaga ,abanyabugeni bakoresheje ubuhanga bujyanye n’igihe barimo, bagerageza kuduhishurira isura ye. Birumvikana ko amafoto ya cyera kurusha andi ari ingenzi mu kudufasha kumenya uko Yezu yaba yarasaga cyangwa abakristo bamwumvaga.

Amafoto akoreshwa cyane kuri ubu agaragaza Yez(s)u w’i Nazereti nk’umusore mwiza w’umuzungu w’umunyaburayi ufite mu maso harambuye n’imisatsi miremire gusa abandi bavuga ko isura nyayo ye yaba ihabanye n’iyi. Aya ni amwe mu mafoto akuze kurusha andi yavumbuwe:

1. Alexamenos graffito, mu kinyejana cya 1

Iyi foto yitwa “graffito,” yerekana umuntu ufite umutwe w’indogobe abambye. Yashushanyijwe ku rukuta rukoze mu ibumba i Roma mu kinyejana cya 1. Ni byo koko ushobora kubona iguteye urujijo cyangwa ubabajwe n’ibirimo, ibi ni ukubera ko abayikoze bari bagamije kumushinyagurira cyangwa kumunnyega.

Kugira ngo tubisobanure neza ,mu kinyejana cya 1, Ubukristo ntabwo bwari idini ryemewe kandi abaturage benshi b’Abaroma barebaga Abakristo bakabaseka ,babannyega. Iyi graffiti nanone kandi birashoboka ko yaremewe gusenya uwitwa “Alexandros,” umukirisito(u) bavuga ko yasengaga Imana ifite “umutwe w’indogobe”.

Inyandiko iherekeza iyo foto igira iti: “Alexandro asenga imana ye.” Kandi kuba “Imana ya Alexandro” ibambwa birarushaho kuba bibi, kuko muri icyo gihe,kubambwa mu kinyejana cya 1 cyari igihano cyagenewe abakoze ibyaha bikomeye.

2. The Good Shepherd (Umwungeri Mwiza) ,Ikinyejana cya 3

Nubwo Bibiliya itaduha ibisobanuro bifatika ku isura ya Yesu, gusa iduha ibisobanuro byinshi by’ikigereranyo byo kumusobanura . Aha yahawe ikigereranyo cy’ “Umwungeri mwiza.” Mu nkurunziza ,uko yanditswe na Yohana (10:11 na 10:14), Yesu yagize ati: “Ndi umwungeri mwiza… umwungeri mwiza atanga ubuzima bwe arengera inama ze.”

Ntabwo bitangaje rero kuba abanyabugeni benshi b’Abakristu ba mbere bahitamo ishusho y’umwungeri cg umushumba w’intamw kugirango bashushanye Kristo. Kandi ahanini bakoze iyi shusho bayisanisha n’ibishushanyo by’abashumba b’Abagereki n’Abaroma.

Iyi shusho, yashushanyijwe ku nkuta ziri mu buvumo bwasengerwamo bwa Mutagatifu Callisto i Roma, yerekana Yesu igihe yari yitwaje icyana cy’intama ku rutugu, afite aho ahuriye n’ishusho ya “moskophoros,” mu buryo busanzwe “umushumba wari uhetse intama,” washushanyijwe n’Abagereki guhera mu 570 mbere y’ivuka rya Yez(s)u.

3. Adoration of the Magi (Abanyabwenge bajya kuramya Yez(s)u ),Ikenyajana cya 3

4.Yez(s)u akiza ikimuga, ikinyejana cya 3

Iki ni kimwe mu bitangaza bya Yesu byanditswe muri Bibiliya – Matayo (9: 1-8), Mariko (2: 1-12) na Luka (5: 17-26) – tumubona akiza umuntu wamugaye i Kaperinawumu, muri iki gihe,aka gace gaherereye muri Isiraheli. Kuva icyo gihe, icyo gice cyagiye kigaruka kenshi mu bishushanyo bya gikristo.

Iyi shusho yerekana gukira kw’abamugaye, guhera mu kinyejana cya 3, yabonekaga mu ibatizwa ry’Abakristo ryazimye ryabaga muri Siriya. Ni bimwe mu bishushanyo bya cyera by’Abakristu bizwi n’abanyamateka.

5.Kristo(u) hagati ya Petero na Pawulo, Ikinyejana cya 4

Iyi shusho ni iya Kristo(u) yo mu kinyejana cya 4, imwerekana hagati y’intumwa Petero na Pawulo. Yashushanyijwe mu buvumo bwa Mutagatifu Marcellinus na Peter mu gace ka Labicana i Roma, iherereye hafi y’ingoro yahoze ari w’Umwami w’Abami, Konstantine.

Muri iyi shusho ,turabona munsi ya Yesu, Petero na Pawulo – tuhabona abandi banti ari bo Gorgoniyo, Petero, Marcellinus, na Tiburtius,n’Abakristo bahowe Imana bane bari barahambwe mu buvumo.

6. Christ Pantocrator (Umugenga wa byose), Ikinyejana cya 6

Ijambo ry’Ikigereki Pantocrator risobanurwa ngo “ufite ubutware kuri byose.” Ayo ni yo magambo abiri y’Igiheburayo yakoreshejwe mu Isezerano rya Kera asobanura Imana, “Imana y’ingabo” (Sabaot) na “Ushoborabyose” (El Shaddai), yahinduwe mu kigereki.

Kugirango bagaragaze ibi ,abanyabugeni bo mu bwami bw’abami bwa Byzantine bakoresheje ibintu, nk’ukuboko kw’iburyo gukinguye, kwashoboraga kwerekana imbaraga n’ububasha.

Iyi foto bitandukanye n’andi mafoto twashyize hejuru , “Christ Pantocrator” ni ifoto to isanzwe izwe n’abantu benshi .

Yashushanyijwe ku rubaho rw’igiti mu kinyejana cya 6 cyangwa icya 7, ubu ikaba ibitswe muri Monasiteri ya Mutagatifu Gatarina ku musozi wa Sinayi, mu gihugu cya Misiri, imwe mu nsengero zishaje ku isi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here