Dore amagambo yuje ubwuzu umugore wa Tom Close yamubwiye bigatuma benshi bacika ururondogoro

0
500
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Niyonshuti Ange Tricia ,umugore w’umuhanzi Tom Close yatumye benshi mu bakunzi babo bagaragaza amarangamutima y’ibyishimo ,ubwo yongeraga gushimangira urwo akunda umugabo we. Abakurikira Tricia kuri instagram bakibona aya magambo bashimishijwe cyane n’urukundo aba bombi bafitanye,aho bamezaga ko Tom Close na Tricia bafite umuryango mwiza wakabereye abandi urugero.Ndetse abandi bakomeza babifuriza kurambana no guhorana imigisha.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge. Aba bombi bari basanganywe umukobwa w’imfura bise Ineza Ella, wavutse ku wa 16 Kanama 2014.

Hanyuma kuwa 25 Kamena 2017 ahagana isaa Sita z’amanywa,ni bwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangarije inshuti ze inkuru nziza y’uko yibarutse ubuheta. Tom Close amaze imyaka irenga icumi aririmba, yakoze indirimbo zakunzwe mu myaka yatambutse ndetse yubatse amateka mu Rwanda atwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu 2011, ahabwa n’amahirwe yo gukorana indirimbo na Sean Kingston.

Usibye ibikorwa bijyanye na muzika uyu muhanzi wibarutse ubuheta akora, ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, mu ishami rijyanye no gutanga amaraso.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here