Dore abakinnyi 11 n’umutoza b’ibihe byose mu mateka ya Rayon sports

2
475
Iyi ni Rayon Sports yo hagati ya 1990-2000
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikipe ya Rayon Sports itazirwa akazina ka Gikundiro n’abakunzi bayo imaze imyaga isaga 50 kuko yashinzwe mu mwaka wa 1968 yagiye irangwa no kugira impano nyinshi zakanyuzagaho abakunzi ba ruhago mu Rwanda no mu mahanga bakanyurwa.Abo bakinnyi  bagiye bayifasha gutwara ibikombe 9 bya shampiyona aho icya mbere yagitwaye mu 1975.Rayon Sports kandi yatwaye igikombe cy’igihugu ubu kitwa igikombe cy’Amahoro inshuro 9 aho igikombe cya mbere yagitwaye mu 1976.

Rayon Sports kandi yatwaye igikombe cya Super Cup muri 2017.Rayon Sports kandi yatwaye ibikombe 2 by’Intwari,itwara ibikombe 3 by’Agaciro,itwara ndetse n’igikombe cy’isabukuru y’imyaka ijana yishingwa rya Kigali nk’umurwa mukuru w’u Rwanda.Rayon Sports kandi mu mwaka w’1998 yatwaye CECAFA iyikuye i Zanzibar.Mu bushakashatsi twakoze tubaza abarebye Rayon Sports igihe kirekire aba ni abakinnyi 11 beza yagize.

Iyi ni Rayon Sports muri za 1990-2000

1.Eric Murangwa Eugene

Yavukiye I Rwamagana mu 1975 ubu afite imyaka 44.Yakiniye Rayon Sports hagati ya 1992 na 1994.Yari umwe mu ngingi za mwamba z’ikipe yasezereye El Hilal ku bitego 4 kuri 1 yayitsindiye kuri Stade Amahoro.Ubu atuye mu gihugu cy’Ububirigi.

2.Bitana Jean Remy

Ku ruhande rw’iburyo inyuma hari Bitana Jean Remy wakiniye u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2006.Uyu mukinnyi yavutse mu mwaka w’ 1983 i Rubavu.Ubu afite imyaka 36.

3.Ndikumana Hamad Katauti

Ku ruhande rw’ibumoso hari umukinnyi katauti wuvutse mu 1978 avukira I Bujumbura mu Burundi.Yakiniye Rayon Spors incuro eshatu mu bihe bitandukanye.Katauti kandi yakinnye nk’umukinnyi wabigize umwuga mu makipe menshi ku mugabane w’i Burayi nko mu ikipe ya KAA Gent mu,RSS Anderlecht mu Bubiligi,Omonia Nikosia na AEL Limasol muri Shipure n’andi menshi.

Ndikumana Katauti kandi yari umwe mu nkingi za mwamba z’amavubi rukumbi yabashije kwitabira igikombe cy’Afurika muri 2004.Katauti yatabarutse ku itariki ya 15 Ugushyingo 2017.

4.Kalisa Claude

Kalisa claude yavikiye I Muyira mu 1977. ni umwe muri bamyugariro bakanyujijeho bigatinda mu ikipe ya Rayon Sports  nmo mu ikipe y’igihugu Amavubi. Yarangwaga no kubanguka mu kwaka ballon abo babaga bahanganye.

Yari umwe mu ngingi za mwamba z’ikipe yasezereye El Hilal ku bitego 4 kuri 1  yayitsindiye kuri Stade Amahoro.Yari umwe mu bafashije u Rwanda kubona itike ya CAN 2004.Nubwo yaje kugira imvune ikomeye ntagaragare muri iyi mikino.Kalisa Claude kandi yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe nka Sin-Truiden.

Foot: Team Presentation Stvv Sint-Truiden Kalisa-Claude (Photo by Tim De Waele/Getty Images)

5.Rwatubyaye Abdul

Ni umwe mu bakinnyi bavuba aha .Yavutse mu 1996.Akinira ikipe ya Colorado muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika.Ikindi yihariyeho ni afite igihagararo ,ishyaka n’ubuhanga bwo gutsindisha umutwe.Ni umwe mu nkingi za mwamba z’afashije Rayon Sports muri 2018 kwerekeza muri 1/4 cy’imikino ya nyuma ya Confederation cup.

6.Jeannot Witakenge

Jeannot Witakenge uherutse kwitaba Imana mu minsi yashize, yageze muri Rayon Sports mu myaka ya 1990 avuye muri Espoir FC yabaga mu cyahoze ari Cyangugu, mu 1994 haba Jenoside mu Rwanda yagiye gukina muri Inter Star y’i Burundi.

Yasubiye muri Rayon Sports mu 1996, amateka yerekana ko yatwaranye n’iyi kipe ibikombe bya shampiyona ya 1997, 1998, 2002 na 2004.Witakenge yari mu ikipe ya Rayon Sports yo mu 1998 yatwaye igikombe cya CECAFA, igikuye muri Zanzibar.

7.Kayiranga Baptiste

Kayiranga Baptiste ni umwe mu bakinnyi bihutaga kandi batera amacenga menshi babayeho mu Rwanda,ibi byatumye kandi bamwe baramwita umuyabrezile kubera ubuhanga yagaragazaga.yakinnye kandi nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Tuniziya.

Yari umwe mu ngingi za mwamba z’ikipe yasezereye El Hilal ku bitego 4 kuri kimwe yayitsindiye kuri Stade Amahoro.Numa yaje gutoza Rayons Sports kandi ayihesha igikombe cya shampiyona muri 2004.

8.Sembagare Jean Chrysostome

Uyu mukinnyi  yavukiye ahahoze ari muri perefegitura ya Ruhengeri mu 1966.Yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports mu 1984 ayikinira kugeza mu 1994. . Yari umwe mu ngingi za mwamba z’ikipe yasezereye El Hilal ku bitego 4 kuri kimwe yayitsindiye kuri Stade Amahoro i Remera.Ni we watwaye bwa mbere igihembo cy’umukinnyi mwiza mu Rwanda

9.Gatete Jimmy

Uyu biragora kubona icyo umuntu yamuvugaho kuko ni umwe mu bakinnyi bari bazi gutaha izamu kandi agatsinda aho rukomeye.Jimmy Gatete kandi yari umwe mu nkingi za mwamba z’amavubi rukumbi yabashije kwitabira igikombe cy’Afurika muri 2004

10.Mbusa Kombi Billy

Ni umwe mu bakinnyi beza babayeho bakinaga nka playmaker cyangwa nimero icumi neza mu Rwanda.Yaje no kuba umutoza wa Rayon Sports nyuma.

11.Gasangwa Celestin Tigana

Yakiniye Rayon Sports avuye muri Mukura. Ni umwe mu bakinnyi bari bafite umupira ku kirenge .Yarangwaga n’amacenga menshi.Yari umwe mu ngingi za mwamba z’ikipe yasezereye El Hilal ku bitego 4 kuri kimwe yayitsindiye kuri Stade Amahoro i Remera

Umutoza w’iyi kipe ni Raoul Shungu.Yatoje Rayon Sports mu bihe bitandukanye.Ni we wahesheje Rayon Sports igikombe rukumbi cya CECAFA yatwaye 1998 igikuye Zanzibar.

Icyitonderwa:Iyi nkuru yanditswe bigendeye ku bitekerezo by’umwanditsi,uko abibona,abo yabajije n’ubundi bushakashatsi yakoze.Nawe ushobora kutubwira uko ubibona wandika igitekerezo cyawe hasi muri comment.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

  1. Mwibagiwe Mudeyi Nazer(Nazer nta mupira wapfaga guca imbere y’izamu atawushyizemo) kuri neuf na Aimé Dollar kuri quatre(Aimé nawe kuri monté, kunaga umupira mu izamu n’a corner no gukora couverture mu izamu).

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here