Dore bimwe mu bimenyetso by’ibanze byagufasha guhita wumvikana n’ubana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva(Deaf).

0
131
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amarenga ni ururimi rukoreshwa n’abantu babana n’ubumuga bwo kutumva no kuvuga ndetse agakomerera cyane abantu benshi gusa hari bimwe mu bimenyetso ushobora kwifashisha kugira ngo ubashe kuba wavugana nabo ndetse bakumva ubutumwa bwawe.

Ururimi rwa amarenga ni ururimi rwagutse cyane ndetse rusangiwe n’abantu runaka nk’uko abumva nabo basangira indimi mu buryo butandukanye(igifaransa,icyongereza ndetse n’izindi).

Mu bimenyetso wakoresha uvugana n’abo babana n’ubwo bumuga, hari ibitajya bipfa guhinduka kuburyo ubizi neza ashobora kuvugisha benshi mu babana n’ubu bumuga gusa siko bose(ababana n’ubumuga bwo kutavuga no kumva) bazi ubu buryo kuko bukoreshwa n’abazi kwandika no gusoma.

Uyu munsi twifashishije bimwe mu bitabo by’ababana n’ubumuga bwo kutavuga ndetse no kumva, Rwandan News twabateguriye uburyo ki ushobora gukoresha intoki zawe ukabasha kuba wakwandika inyajwi ndetse n’ingombajwi zose zibaho bityo ukavugana n’ababana n’ubwo bumuga.

twifashishije uburyo bw’amafoto ari hasi.

Help your kinesthetic learners practice the vowels and vowel ...
Izi ni inyajwi zigera kuri eshantu a,e,i,o,u n’uburyo ukoresha intoki uzandika uzi izi nyajwi ushobora kubwira ubana n’ubumuga bwo kutumva no kuvuga buri jambo ryose ritarimo ingombajwi.

Reka turebe uko ushobora kwandika buri nyuguti yose ukoresheje ibimenyetso.

Sign Language Alphabet Images, Stock Photos & Vectors | Shutterstock

Umaze kwitoza gukoresha intoki zawe wandika izi nyuguti ushobora kwandikira ubana n’ubumuga bwo kutumva no kuvuga buri jambo ryose kabone n’ubwo waba utazi uko rivugwa mu marenga we ahita atahura ibyo ushatse kumubwira.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here