Dore Hotel 5 zihenze mu Rwanda kuba waziraramo

0
417
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uko hotel zirutanwa muri serivisi zitanga, uburyo zubatsemo, ninako usanga zigenda zitandukana mu biciro mu kuziraramo, uyu munsi tukaba tugiye kubagezaho urutonde rwa hotel 5 zihenze kuraramo mu Rwanda ndetse n’amafaranga bitwara. Dushingiye ku ntego u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo,ni yo mpamvu hibandwa cyane ku iterambere ry’amahoteli.

Uru rutonde rwerekana hotel 5 mu Rwanda ziza ku isonga mu kuba zihenze:

5.SABYINYO SILVERERBACK HOTEL

Iherereye mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze. Ni hotel ituriye ibirunga, igakunda kugendwa na ba mukerarugendo. Kurara muri iyi hotel no gutemberezwa Pariki y’ibirunga hatarimo gusura ingagi bitwara amadolari hagati 750 kugeza ku madolari 1,250. Igihe wifuza kurara mu cyumba gihenze wishyura byibuze amadolari 1,750.

4.KIGALI MARRIOTT HOTEL

Iyi hotel yafunguwe mu mwaka wa 2016, iherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ikaba ari imwe muri hotel zifite ibyumba byinshi, aho ifite ibyumba bigera kuri 250. Kugira ngo umuntu ayiraremo ijoro rimwe agomba kuba afite amadolari 121 angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 110.

3.SERENA HOTEL KIGALI

Iyi hotel tuyisanga mu mujyi wa Kigali mu Karere Ka Nyarugenge. Yatangiye gukora mu mwaka wa 2004. Ifite ibyumba byinshi bitandukanye; hari ibikorerwamo inama hari n’ibyo abantu bararamo. Kuraramo ni amadolari 228 angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200,000. Iyi ni hotel yizewe mu kugira ibyumba birenze kimwe abakuru b’ibihugu bashobora kuraramo aho bishyura amadolari 3,400 angana na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga akaba yishyurwa ku cyumba giciriritse. Uwifuza kurara mu cyumba kidaciriritse yishyura amadolari 285 ku ijoro rimwe. Ikidasanzwe kuri iyi hotel ni uko utayisanga mu Rwanda gusa ahubwo igaragara no mu mijyi igiye itandukanye.

2.RADISSON BLUE HOTEL

Iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Yatangiye gukora mu mwaka wa 2016 ndetse yanubatswe mu gihe gito cyane. Ifite ibyumba bisaga 290 ikaba yakira ingeri z’abantu zitandukanye. Akarusho k’iyi hotel ni uko ifite icyumba cyakwakira Umwami. Icyumba gihendutse muri iyi hotel kukiraramo ni amadolari 280 asaga ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda. Uretse ibyo kandi iyi hotel ikaba ari imwe muri hotel nke mu Rwanda zifite inyenyeri 5.

1.ONE AND ONLY NYUNGWE HOUSE

Iyi hotel iherereye mu ntara y’Uburengerazuba yatangiye gukora mu mwaka wa 2018 na yo ikaba ifite inyenyeri 5. Ni yo hotel ya mbere iri hanze y’umujyi wa Kigali yahawe inyenyeri 5. Ntisanzwe kuko si buri wese ushobora kuyijyamo dore ko kuyiraramo ijoro rimwe bisaba kuba ufite amadolari 1,900 akaba angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 700 n’imisago by’amafaranga y’u Rwanda.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here