Dore ibiciro by’amahoteli ku bashyirwa mu kato kubera coronavirus

0
1703
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 18 Gicurasi yemeje ko abagenzi bavuye mu mahanga bagashyirwa mu kato bazajya biyishyurira bimwe mu bibagendaho.


Kubera icyorezo cya coronavirusi cyugarije isi,ibihugu byinshi harimo n’u Rwanda byahagaritse ingendo zambukiranya imipaka.Nyamara abenegihugu bemerewe gutaha ariko bagashyirwa mu kato .
Kuri ubu abagenzibazajya bava mu mahanga baje mu gihugu bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi kandi bapimwe bakihagera.

Usanzwemo ubwandu bwa covid-19 azajya ahita ajyanwa kuvurirwa ahabugenewe.Uwo basanze ari muzima azajya amara mu kato iminsi irindwi,ku wa gatanu apimwe nibasanga ari muzima nanone asezererwe ku munsi wa karindwi noneho yishyire mu kato ubwe mu gihe cy’indi munsi irindwi akurikiranwa n’abakozi b’inzego z’ubuzima.


Nk’uko mu bibona mu ishusho iri hejuru,hari ahantu h’ubwoko bune umuntu uje n’indege azajya ashyikira bijyanye n’ibiciro byaho.
Ibiciro mu kiciro cya mbere ni 55,000Rwf cyangwa 45,000 Rwf ku munsi,mu cya kabiri ni 40,000Rwf 25,000 ku kiciro cya gatatu ndetse na 12,000 ku kiciro cya kane ahanini kigenewe abanyeshuri.


Abazajya baba bari mu kato kandi bazajya bakomeza kubahiriza amabwiriza y’isuku harimo gukaraba intoki,guhana intera no kwambara udupfukamunwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here