Dore ibihugu 10 bya mbere ku isi bigoye kubona umugabo.Umubare w’abagore baho uruta cyane uw’abagabo

0
251
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Igihugu cya Lativiya ni cyo gifite ubusumbane bwinshi mu mibare y’ibitsina byombi,iki gihugu gikurikirwa na Lituwaniya ndetse na Curacao.Abahanga mu by’imiturire y’abantu bizwi mu ndimi z’amahanga nka “Demographics” bemeza ko buri gihe umubare w’ibitsina byombi mu gihugu utangana bikurura ibibazo bitandukanye.

Ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa mu mwaka w’ 17710.Icyo gihe byemejwe ko iyo umubare w’abagabo uruta uw’abagore higanza ibibazo by’ubuhotozi n’ihohoterwa.Mu by’ukuri muri rusange ku isi umubare w’abagabo uruta gacye uw’abagore.Gsa nk’uko tubicyesha banki y’isi ,hari bimwe mu bihugu umubare w’abagore uruta cyane uw’abagabo.Hasi ni ibihugu icumi bya mbere ku isi ahari abagore benshi kuruta abagabo.Dore munsi uko ibyo bihugu bikurikirana

1.Lativiya

Iki gihugu cyahoze  kitwaga Leta Z’unze Ubumwe z’Abasoviyeti.Gsa nyuma y’intambara ya kabiri y’isi cyahuye n’igabanuka rikabije ry’umubare w’abagabo baho.Mu mwaka wa 2015 ,Harangwaga abagore 84.8 ku bagore 100.Muri macye ijanisha ry’abagore ryari 54.10% by’abaturage ba Lativiya yose.Iri gabanuka rikabije ryatewe n’imfu nyinshi z’abagabo kubera kunywa inzoga cyane ,kunywa itabi,gutwara imodoka batitwararika ndetse no kwiyahura gukabije.80% kwa’abiyahura muri iki gihugu ni abagabo,babiterwa ahanini n’ibura ry’akaz’ ryashegeshe iki gihugu.Ikndi kandi ubushakashatsi bwakozwe bwerekanaga ko icyizere cyo kubaho kw’abagore muri iki gihugu cyirusha imyaka 10  icyizere cyo kubaho kw’abagabo muri iki kihugu,

2. Lituwaniya

Kimwe na Lativiya aha naho ubwiyongere bukabije bw’imfu z’abagabo kurusha abagore buterwa n’inywebwa ry’itabi rikabije,ryiyongeraho uburwayi bw’imitekerereze,uburwayi bw’agahinda gakabije(depression mu cyongereza),kwiyahura ,tutibagiwe kandi ni umuco muri iki gihugu aho abagabo baba bakwiye kwishyira mu bikorwa bishobora kuvakururira amage.Muri Lituwaniya umubare w’abagore ni 54.00%.

3. Curaçao

Iki gihugu cya Curacao(soma kuruzawo).Ni icyo muri Amerika y’amagepfo ariko cyiyoborwa n’abaholandi gifite 53.90% by’abagore.Ni ukuvuga ko ku bagore 100 haba hari abagabo 92.Icyizere cy’ubuzima ni imyaka 80.2 ku bagore,cyikaba n’imyaka 72.4 ku bagabo.

4. Ikerene(Ukraine)

Iki gihugu gifite 53.7% by’bagagore,tubibutse ko kandi cyahoze muri Leta z’ubumwe z’Abasoviyeti.Uyu muvuduko w’imfu zikabije ku bagabo watangiye kwigaragaza cyane nyuma y’intambara ya 2 y’isi.

Aha hepfo n’imbonerahamwe y’bihugu 10 bya mbere bifite ubwiganze bw’abagore kurusha abagabo

UmwanyaIgihuguIjanisha ry’abagore mu baturage bose
1Lativiya54.10
2Lituwaniya54.00
3Curaçao53.90
4Ikerene53.70
5Arumeniya53.60
6Uburusiya na Belarusi53.50
7Esitoniya53.20
8Eli Saluvadori na Hong Kongo53.10
9Porutugali52.70
10Aruba52.50

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here