Dore Ibikorwa bya buri munsi bishobobora gutuma umuntu arwara kanseri

0
867
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uyu munsi indwara ya kanseri iri mu ndwara zihangayikishije abatuye isi, dore ko iri no mundwara zihitana abatuye isi benshi. Ushobora kuba wibaza uti”bayikurahehehe cyangwa bayandura gute, ariko nawe menya ko haribimwe mubyukora bya burimunsi biiri kugusatiriza gufatwa niyo ndwara.

Buri wese aziko hari ibikorwa cyangwa imyitwarire ashobora kugira bikaba byamwongerera amahirwe yo kurwara kanseri. Ariko hari n’ibindi umuntu aba atazi. Kanseri kuri ubu ikaba ari indwara ihangayikishije isi cyane byomyine muri leta z’unze ubumwe z’Amerika ikaba iri kumwanya wa kabiri nyuma y’umutima mu gutwara ubuzima bwa benshi. Impuguke Susan Gatspur akaba n’umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe kurwanya kanseri muri Amerika, avugako mukagabanya igihe umara mu bikorwa cyangwa imibereho ifitanye isano na kanseri byatanga amahirwe yo kuyirwanya.

Aha hari bimwe mu bikorwa bya buri munsi dukora mu buzima tubayemo bishobora kudukururira ingaruka zo kurwara indwara ya kanseri.

  1. Gukoresha inzara

Ibi bimaze kumenyekana ko muri bimwe bikoreshwa mu marangi asigwa ku nzara harimo ibinyabutabire bishobora gutera kanseri. Aha urugero twatanga ni triphenyl phosphate, toluene, and dibutyl phthalate ibi bishobora kuba byagutera kanseri. Kuba byavugwa gutya ntibituma abakiriya bagabanuka gusa abafite ibyago byinshi ni ababikoramo. Niyompamvu niba ukora muri saloon cyangwa ukeneye gukoresha inzara uba ukwiriye kujya muri saloon iguha udupfukantoki n’udupfuka munwa.

  • Kunywa amazi ya robine

Ibi ni ibyumvikana ko amazi atigeze ayungururwa ari mabi ku buzima. Nyuma yaho Erin Brokovich agize ibibazo kubera chromium-6 muri Hinkley, byakwirakwiye cyane mu binyamakuru. N’ubwo amazi ya robine yose mbere y’uko agera mu nzu iwawe aba yabanje gucishwa mu tuyunguruzo ibyo ntibihagije ngo abe yizewe. Nyuma yakino kinyabutabire cya Chromium-6 hari n’ibindi nka Arsenic, Nitrates n’ibindi. Byaba byiza ushyizeho akandi kayunguruzo mbere y’uko uyakoresha cyangwa ukazajya wibuka kugenzura ibinyabutabire biri kuboneka mu mazi ukoresha mugihe ushoboye kubigenzura.

  • Kwicara

Abantu benshi bakuze bakunze kugira utuzi bakora batava aho bari. Aho baba bicaye mu biro amasaha 8 cyangwa arengaho ku munsi. Ariko ubusanzwe byibura abantu bakuze basabwa kugira ibikorwa bibasaba ingufu byoroheje bakora nibura iminota 150 mu cyumweru. Niba utari gukora imyitozo ngorora mubiri ufite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’amara, amabere,nyababyeyi n’izindi. Icyagufasha ni ukwitoza kugira imwe mu myitozo ngorora mu biri ukora kugirango bikugabanyirize ibi byago.

  • Gukora akazi k’amasaha y’ijoro (late shift)

Isano riri hagati y’ibitotsi na kanseri n’ikntu kikiri gukorwaho ubushakashatsi ariko igenzurwa ryinshi ryakozwe ryerekanye ko hari ihuriro riri hagati yo kudasinzira neza n’indwara ya kanseri. Abantu bafite ibibazo mu mikorere y’ubwonko mugihe basinziriye n’iyo bari maso (circardian rhythm disorders) baba bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri ya prostate n’iyi bere.

  • Gufurisha imyenda mu ma dry cleaner

Ibi birumvikana ko iyo umuntu afite ikirori cyangwa igikorwa kidasanzwe aba afite gukora iyobwabaga kugirango aze kuba agaragara neza mu bandi. Ikintu abantu batitaho nuko hano muri aya mazu bafura imyenda bakoresheje ibinyabutabire, no mubyo bakoresha bizwi nka Perc bifite ingaruka mbi ku buzima. Niba ukora muri izi nzu cyangwa ukunda gufurishayo imyenda menyako ufite ibyago byinshi byo kuba wafatwa na kanseri yo mu muhogo, impyiko ndetse n’uruhago. Niba ujya ugira impamvu zigusaba gufurisha imyenda yawe muri buno buryo gerageza kugabanya inshuro ubikoresha kuko byongera ibyago byo kuba wazahura nazino kanseri.

  • Kunywa itabi

Hari ibintu 4,800 by’uburozi biboneka mu itabi. Ibyo ukaba ubyinjiza mu mubiri wawe buri uko udometse itabi. Niba unywa itabi, ubuzima bwawe buri munsi ho imyaka icumi kurusha umuntu utajya urinywa, kandi ukaba ufite ibyago byo kurwara umutima, ibihaha n’izindi kanseri nyinshi cyane. Inkuru nziza ngufitiye nuko uramutse uretse kunywa itabi mbere y’imyaka mirongo ine uzaba ugabanyije kuzicwa n’indwara ziterwa n’itabi kukigero cya 90%. Ikindi nukoniba uri hejuru ya 40, ugihagarika kunnywa itabi nuko umubiri wawe wongera kwishimira ibyiza byo kurivaho, nyuma y’amezi atatu ibihaha byawe bitangira gukira naho nyuma y’imyaka itatu y’amahirwe yo kuzarwara za ndwara aragabanyuka.

  • Kunywa inzoga.

Agatama gashobora kuba kagwa neza umutima wawe. Ndetse uzumva akenshi bamwe bavuga ngo ikirahure kimwe ku munsi ngo ni sawa. Ariko nanone hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa agatama mu buzima bwa buri munsi byongera ibyago byo kurwara kanseri ku bagabo n’abagore. Inzoga zikaba zaragumye kugaragazwa ko zongera ibyago byinshi byo kurwara kanseri zitandukanye ndetse n’indwara y’umwijima, umutma n’izindi.

  • Kugira aho uhurira n’umwotsi w’itabi.

Kuba utanywa itabi ntibihagije gusa mugihe ufite aho uhuria n’abarinywa kandi mugihe kirekire nabyo byongerra ibyago byo kurwara kanseri.  Ntagipimo nyakuri kerekana igihe waba umaze uri aho barinywera kugirango ubone kurwara. Abantu benshi bagiye babuza ko abantu banywera itabi ahahurira abantu benshi n’ahakorerwa imirimo yaburi munsi ariko biragoye kubyirinda kereka uri nko mu rugo cyangwa ahantu wijyenga. Nubwo ritaba riri kunywebwa uwo mwanya ariko ibinyabutabire biribonekamo bifata no mu matapi, no kubikoresho cg ahantu hamwe nahamwe ho munzu. Uburyo wabyirinda ni ukwirinda kuba aho abantu banywa itabi cyangwa ahantu hemerewe kunywerebwa itabi.

  • Umubyibuho ukabije

Abantu benshi ntibajya babasha guhuza ikibazo cy’umubyibuho ukabije n’indwara ya kanseri. Kugira umubyibuho ukabije bifitanye isano n’indwara y’umutima ndetse na diyabete.  Ibingana 8% bya kanseri biterwa n’umubyibuho ukabije. Kugabanya ibiro bizakongerera amahirwe yo kutarwara zimwe muri kanseri nk’iy’ umwijima, impindura, impyiko niy’amabere ndetse nizinda.  Umubyibuho ukabije ugira uruhare mu ihindagurika ry’imisemburo mu mubiri bishobora kubangamira mu bikorwa bimwe bikorerwa mu mubiri urugero twavuga nk’umusemburo wa Insulin. Ibi bikaba byaratangajwe na Gapstur. Icyagufasha akaba ari ukugabanya ibiro niba ufite umubyibuho ukabije.

Kugeza ubu indwara ya kanseri ikaba itagira urukingo, ndetsetse inyinshi ntizikira ahubwo biterwa n’igihe wabimenyeyemo ugakurikiranwa hakiri kare. Hari impamvu nyinshi zishobora kuyitera kuko harimo n’iterwa n’uruhererekane rwo mu miryango. Gusa ikingenzi nuko umuntu y’isuzumish akajya amenya uko ubuzima bwe buhagaze kugirango bubungwabungwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here