Dore ibintu abagabo bakora buri munsi ariko byica intanga zabo batabizi.

0
5246
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abagabo benshi bahangayikishwa cyane n’ingano (quantity)  y’intanga umubiri wabo ukora ariko rimwe na rimwe bakibagirwa agaciro k’ubushobozi (quality) intanga zabo zigira n’umumaro w’ubushobozi bwazo mu gihe cyo kurema umuntu mushya. Tugiye kugaruka ku bintu abagabo batajya bitaho cyane, ariko byica intanga zabo umunsi ku munsi.

  • Gukoresha ibikoresho bya pulasitike (plastic)

Bisphenol A (BPA) ni hormone ikoreshwa muri pulasitike. Ugendeye ku byo abashakashatsi batangaza, abagabo bakunda gukoresha ibikoresho birimo iyi BPA baba bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo mu gihe cyo gukora umwana. Uburyo bwiza rero bwo kurinda intanga zawe iyi BPA, ni ukwirinda ikintu cyose kiri mu gikoresho cya pulasitike kuko ari ho higanjemo iyi Bisphenol A.

  • Gukoresha Wi-Fi

Ushobora kuba uzi ko kwiterekaho imshini ku bibero igihe uri kuyikoresha ari bibi kuko byangiza bikanagabanya umubare w’ntanga; gusa ushobora kuba utazi ko na Wi-Fi ya mudasobwa ishobora gutera ikibazo ku ntanga zawe. Imirasire (Radiations) ituruka kuri Wi-Fi y’imashini yawe ishobora kwangiza imikorere y’ingirabuzimafatizo DNA ndetse n’imikorere y’intanga.

  • Kunywa itabi

Itabi rigabanya uburyo amaraso atembera mu mubiri. Ikindi nanone itabi rigabanya ingano y’intangangabo ndetse n’umuvuduko wazo zigiye guhura n’igi.

  • Kwambara imyenda y’imbere ifite ibara ry’umukara

Udusabo tw’intanga (testicles) ubusanzwe tugira ubukonje bugera kuri dogere 40 munsi y’ibindi bice by’umubiri. Rero ubushyuhe iyo bwiyongereye bigira ingaruka mbi ku ngano y’intanga. Tuzi neza ko ibara ry’umukara rikurura ubushyuhe bwinshi ugereranyije n’andi mabara. Ubwo rero kwambara imyenda y’imbere ifite ibara ry’umukara burigihe, byongera ingano y’ubushyuhe ku dusabo tw’intanga kandi nk’uko twabivuze bigira ingaruka mbi ku ntanga.

  • Kunywa ibinyobwa bisindisha

Ibinyobwa bisembuye bigora cyane intangangabo kubyihanganira bityo ingano yazo ikagabanuka cyane. Ku mugabo, alcohol ituma habaho imokorere mibi y’umwijima, bikanongera ingano y’umusemburo wa esiterojeni (estrogen). Ibi rero bituma habaho imikorere mibi y’udasabo tw’intanga ndetse biagutuma intanga ziba zidahagije; ari nke, ndetse nta n’ubushobozi buhagije zifite. Ikindi kubera ko alcohol ari uburozi (toxin), ifite ubushobozi bwo kwica zimwe mu ngirabuzima (cells) zifashishwa mu gukora intanga mu dusabo tw’intanga.

  • Gushyira Telephone mu mufuka w’imbere

Ubushakashatsi bwakozwe vuba, bwagaragaje ko gushyira telephone zigendanwa mu mifuka y’imbere byangiza cyane intangangabo biturutse ku mirasire rukuruzi (Radiofrequency electromagnetic radiations) ya telephone. Ikindi iyi mirasire ndetse na vibration bya telephone bigabanya kugera ku 9% by’ingano y’intanga udusabo tw’intanga dukora.

  • Guhangayika

Iyo uhangayitse, hari hormone umubiri ukora urugero nka cortisol igabanya itangwa rya hormone z’igitsina (sex hormone), zigira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’intangangabo. Ibi rero bigabanya ingano y’intanga zikorwa ndetse n’imikorere y’imyanya myibarukiro (sexual activity) ku bagabo.

Mu gusoza rero twabashishikariza kugerageza gukora uko mushoboye kose mukirinda ibyo twavuze haruguru ndetse mukihatira kugira ubuzima bwiza ari nako mwirinda ibibatera imihangayiko, byanaba mukagerageza kubisohokamo vuba mudahangayitse cyane ngo bibagireho ingaruka mbi.

Yanditswe na Obed Jairo TUYISHIMIRE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here