Dore ibiribwa ushobora gufata bigafasha amaraso yawe gutembera neza (Blood circulation) mu mubiri ndetse n’uburyo bwiza bwo kubifatamo.

0
143
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kumenya ibiribwa ukwiriye gufata ndetse nigihe gikwiriye cyo kubifata nibimwe mubifasha umuntu kwirinda indwara zitandukanye.Akenshi usanga dufite ibiribwa ariko ntitumenye umumaro bifite kubuzima bwacu ndetse tukagira n’ikibazo cyo kumenya igihe gikwiriye twabifatamo kugirango bigirire umubiri wacu akamaro.

Nibyiza ko twita k’umubiri wacu mu ngeri zose, muri izo harimo no kumenya ibyo turya ibyo aribyo n’umumaro bifitiye umubiri wacu.Twibaza ibi bibazo ese n’ibiki nkwiriye kurya? Ese mu gihe nshonje nibyizako mfata ifunguro ribonetse ryose cg hari nubwo biba atari byiza komfata ifunguro ribonetse ryose nubwo naba nshonje cg se numva mbikeneye. Tumaze kubisobanukirwa neza ko ibintu byose bitagira akamaro kamwe ijana ku ijana nubwo dusanga hari ibintu bitandukanye bigenda bihuza. Ni muri urwo rwego uyu munsi twifuje gusangiza abasomyi bacu, ubwoko bw’ibiryo bituma amaraso adafatana cyane (blood coagulation) ngo bibe byateza uburwayi mu mubiri ahubwo bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri Ibyo biribwa ni ibi bikurikira:

  • Tangawize(Ginger)
  • Tungurusumu
  • Urusenda rwa kayene (Cayenne Peppers)

Ibyifitemo omega-3(Omega-3 foods)

  • Ibikomoka ku mbuto z’imizabibu (grape fruit extract)
  • Watermelon

Ubusanzwe ibi biribwa bisanzwe bikoreshwa ku mafunguro y’abantu benshi batandukanye ku isi, bamwe babikoresha mu buryo bwa gakondo nkaho ari imiti, abandi babikoresha bashaka ko amafunguro yabo aba ateguye neza kandi yuzuye. Hari n’ababikoresha kubera akamaro kabyo basobanukiwe cyangwa babitegetswe na muganga kugirango ubuzima bwabo burusheho kugenda neza cyane cyane iyo bafite ibibibazo bifite aho bihuriye n’amaraso. Gusa bitavuzeko bitanakemura ibindi bibazo mu mubiri.

Aha nubwo uramutse ugiye gucukumbura buri kiribwa ukwacyo wasanga gifite umumaro mwishi cyane unarenze uwo twavuze, ariko munyemerere uwo tube ariwo tubabwiraho, n’impamvu dukwiye mu kwitonda mu gihe cyo ku bifata, tukabanza tukamenya ibihe (Condtions) umubiri urimo. Ibi biribwa bigabanya gufatana kw’amaraso (Coagulation/clotting) bigafasha gutembera kwayo neza ndetse  bigabanya icyo tuzi nk’umuvuduko w’amaraso (Blood Pressure).Aha umuntu ugira iki kibazo biba ari uburyo bwiza bwo kugabanya guhora kwa mu ganga ugerageza gufata amafunguro arimo ibi bintu.

Gusa na none Ibi biribwa ntabwo biba ari byiza kubifata mu gihe ufite impamvu zatuma uva amaraso cyane.Urugero:

  • Ugiye kubagwa
  • Uri mu mihango
  • Ukimara ku byara
  • Wakomeretse bikabije

Kubera ko ubu sanzwe biba bituma amaraso atembera neza biyarinda kugenda afatanira mu mitsi(Vessels), ni nako iyo ubifashe ufite ibi bibazo byagutera kuva cyane kuko amaraso aba ari kwirukanka kandi atembera neza cyane kuburyo byajya biyorohereza kuva cyane. Kuko dusanga ko iyo umuntu afite ibi bibazo biba bimutera kubura amaraso aba ayakeneye kuruta kuyatakaza. Aha urugero twa tanga ni nka tungurusumu, nkuko tubikesha ubushakashatsi bwa kozwe na Ellen Tattleman, umuganga wo muri koreji ya Albert Enstein muri New York, avugako byaba byiza umuntu aretse gufata ingano nyinshi ya tungurusumu byibura iminsi icumi mbere yo kubagwa kuko ishobora kongera igihe cyo kuva amaraso. Ikindi uba ugomba kwitondera kuri bino biribwa mu gihe uri gufata imiti igabanya gufatana kw’amaraso(Blood coagulation)kube ukuntu byakongera ingano yamiti yakoragaho (Interact) noneho bikaba byakongera umuvuduko cg igihe cyo kuva amaraso nkuko twabibonye haruguru.

Urundi rugero nkuko tubikesha urubuga rwa WebMD bavugako tangawizi (ginger) bamwe mu bagore bavuze ko ijya ibatera kuva cyane mu gihe kimihango iyo bayifata. Nanone nuko abahanga bamwe bagira inama abadamu kuba bareka kuyikoresha mu gihe begereje kubyara kuko yateza iki kibazo cyo kuva cyane.

Kugirango turusheho kugira ubuzima buzira umuze ni byiza ko twajya tujyisha inama abaganga kubyo twagakwiriye kurya bitewe nibihe turimo, imiti turi gufata, cyangwa ibyago twaba twahuye nabyo. Ibyo bizadufasha kutiyangiza ndetse no kwirinda ubwacu nabadukomokaho. Kuko ikintu cyose kigira umumaro wacyo kandi kikaba kiza iyo gikoreshejwe neza kandi mu mwanya wacyo. Ikindi mbibutse ko Atari biriya biribwa byonyine bishobora gutera cyiriya kibazo hari n’ibindi ndetse hakaba n’imiti nayo yagira ingaruka zitarinziza bitewe nigihe urimo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here