Dore ibitutsi bisekeje umutoza wa yanga Africans yo muri Tanzania yatutse abafana bigatuma yirukanwa

0
155
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yirukanye umutoza wayo, Luc Eymael imurega kuvuga ‘amagambo y’ivangura’ ku bafana b’iyi kipe.Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ryavuze ko rizarega uyu mutoza muri FIFA.

Eymael, umubirigi watoje ikipe ya Rayon Sports mu 2014, yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi abaturage ba Tanzania.

Eymael yumvikanye avuga ko abafana ba Yanga Africans ari ‘nk’abazimu batazi iby’umupira ariko bagasakuza nk’inkende cyangwa imbwa’ amagambo afite abo yarakaje.

Uyu mutoza yari amaze amezi umunani aje gutoza iyi kipe, avuye muri Black Leopards yo muri Africa y’Epfo.Eyamael yavuze ibi ari gusubiza ku gitutu cy’abafana bamusabaga gusimbuza umukinnyi Yikpe Ghislain mu mukino yariho atoza mu byumweru byashize.Nyuma y’ibi, Eymael yanditse kuri Facebook ubutumwa busaba imbabazi bwakwirakwijwe cyane muri Tanzania, aho yavugaga ko yabitewe n’umujinya.

Kuri facebook yaranditse ati: “Ndashaka gusaba imbabazi abaturage ba Tanzania, abakuriye ikipe ya Yanga, abafana n’abaterankunga kubera ariya magambo.”Ariya si amagambo ya Luc Eymael ahubwo ni umujinya n’amarangamutima…”

Nubwo yasabye imbabazi, ikipe ya Yanga Africans ubu yatangaje ko yahagaritse amasezerano bari bafitanye.Ubwo yatozaga Rayon Sports mu 2014, Luc Eymael yahagaritswe kudatoza mu Rwanda imyaka ibiri, ashinjwa guteza urugomo ku kibuga.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here