Dore ibyo kwitondera bitangaje mu mitekere y’umuceri.

0
735
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuceri ni kimwe mu biribwa byigaruriye imitima y’imbaga nyamwishi hano ku isi, ndetse urugo rutarimo umuceri usanga akenshi rurangwa no kurarikira iki kiribwa aho bakibonye hose. si ibyo gusa kuko iki kiribwa ( Umuceri) gikungahaye ku ntungamubiri izwi nka Vitamini B.

Vitamini B ikaba ifasha utunyengingo duto tw’umubiri dukora neza, ndetse ikazibura utwengehu tw’umubiri bityo umubiri wacu ukarangwa n’itoto. Ibi byose biva ku kiribwa turi kuganiraho gikundwa nabenshi Umuceri.

Iki kiribwa kirangwa ni icyanga gihebuje ari nacyo gituma gikundwa na benshi gusa hari nubwo ushobora kukirya ugahita ukizinukwa bitewe n’imitekere mibi y’uwagitetse.

Twakusanyije bimwe mubyo kwitondera mugihe uri gutunganya/Guteka Umuceri wawe kugira ngo ugire icyanga gihebuje ndetse n’uwurya ashobora kwibagirwa ko yijuse kubera icyanga.

1. Fata ibipimo neza by’amazi ugiye gutekesha Umuceri.

Akenshi abantu benshi ntibazi gufata ibipimo by’amazi yo gutekesha Umuceri kuko usanga ingo nyinshi kugirango birinde kujya hejuru y’igipimo babanza kugabanya amazi yashyushye kandi si byiza nabusa, ubundi igipimo nyakuri cy’amazi mu itekwa ry’umuceri ni mililitiro 240 ku muceri uri hagati ya garama 175 na 185. Ibi bituma umuceri wawe wumuka neza kandi ukagira icyanga gihebuje.

2.Rinda umuriro mwinshi ku nkono y’umuceri.

Umuceri wacaniriwe n’umuriro mwinshi (ikibatsi) ni mukanya gato cyane uhita ushirira kandi amazi acyuzuyemo kandi utanahiye, iyo ushyize umuceri wawe mu mazi urindiraho iminota 5 kukigero cy’umuriro warufite maze ugahita ugabanya umuriro kugira ngo uwurinde gushirira, ibi bituma umuceri ushya neza ukagira icyanga gihrbuje.

3.Ronga neza umuceri mbere yo kuwuteka.

Muri iyi minsi dufite imiceri iba yatunganirijwe mu nganda bityo bigaca intege abantu zo kuwuronga gusa bino si byiza kuko Umuceri utaronzwe iyo ugeze ku muriro uhita uzana ifuro bityo bigatuma utakaza icyanga cyawo ndetse ukanatota.

4.Irinde gukoroga Umuceri mugihe uwutetse.

Abenshi mu bateka umuceri bakunze gucishamo ikimamiro cyangwa ikiyiko bibwira ko ushobora gushirira nyamara siko biri kuko uko uwukoroga bituma utota bityo uwuriye bigatuma awuzinukwa.

5.Tekera umuceri mu nkono ifite umubyimba munini (paseri).

Ibi bituma wa muceri wawe ugumana ubushyuhe kuko iyo utakaje ubushyuhe utakaza ni icyanga cyawo, iyo umuceri wumutse kandi ufite ubushyuhe buringaniye biwongerera icyanga kuburyo uwurya yumva ntakiribwa kiwuruta.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here