Dore ibyo Leta y’u Burundi itangaza ku gitero u Rwanda ruyishinja.

0
782
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko ahagana saa sita n’iminota 20 mu ijoro ryacyeye abantu bitwaje imbunda batamenyekanye bateye ikigo cya gisirikare kiri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruruguru mu majyepfo y’igihugu.

Iryo tangazo ryo kuri uyu wa gatandatu risubiramo amagambo y’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko abasirikare b’u Rwanda bahanganye n’abateye, bakabatsinsura “bagasubira i Burundi”.

Lt Col Innocent Munyengango yagize ati:”Abitwaje imbunda bateye baturutse i Burundi kandi banahunze berekeza muri icyo cyerekezo basize bane mu babo bapfuye n’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo intwaro n’ibyombo [by’itumanaho mu gisirikare]”.

Ku ruhande rw’u Burundi, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko “ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi”.

Mu itangazo yasohoye, Col Biyereke yavuze ko ahubwo inshingano za FDNB ari “ugukora buri gihe kuburyo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo”.

src: BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here