Dore impamvu RGB yetesheje agaciro kweguzwa kwa Sadate ikamwemerera kuyobora Rayon Sports mu myaka 4 iri imbere.

0
319
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyemeje ko Ngarambe Charles, amategeko atamwemerera kweguza Munyakazi Sadate, ahubwo ko Sadate ari we muyobozi w’ikipe ya Rayon Sports FC bidasabuirwaho.

Kuri uyu munsi nibwo habaye inama yahuje urwego rwa RGB, rwari rugamije kwemeza umuyobozi wa Rayon Sports FC mu buryo bw’amategeko, cyane ko iyi kipe imaze iminsi irimo kudahuza kwa komite nyobozi iyobowe na Sadate Munyakazi n’akanama ngishwanama.

Nubwo imyanzuro y’ibyaganiriweho mu nama itarajya hanze, ariko ni inkuru nziza kuri komite nyobozi y’ikipe ya Rayon Sports FC kuko amategeko arashimangira ko ari bwo buyobozi amategeko yemera kugeza ubu.

Mu nama yabaye kuri uyu munsi, yarangiye hemejwe ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi w’ikipe ya Rayon Sports FC wemewe n’amategeko, ndetse RGB ibuza Ngarambe Charles kongera kwivanga mu mikorere ya komite nyobozi ya Rayon Sports FC.

Nyuma y’ibi kandi, Munyakazi Sadate yahawe iminsi 30 yo kuvugurura amategeko shingiro y’iyi kipe ya rubanda imazemo ibibazo by’amakimbirane ya hato na hato, cyane ko kugeza magingo aya ubuyobozi bw’iyi kipe butari kuvuga rumwe n’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe ari we Skol Ltd.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here